Amakuru agera kuri Panorama avuga ko kuva tariki ya 9 Gashyantare 2026, Umunyamabanga mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, Jean-Pierre Lacroix, ari i Kinshasa mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere, mu ruzinduko rw’akazi rugamije kuganira ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru aturuka mu nzego za dipolomasi avuga ko ateganya guhura n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo Perezida Félix Tshisekedi, baganire ku ruhare rwa MONUSCO mu bihe by’umutekano muke ukomeje kugaragara mu burasirazuba bw’igihugu.
Muri uru ruzinduko kandi, bitaganyijwe ko, Jean-Pierre Lacroix, azahura n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, imiryango itegamiye kuri leta ndetse n’abahagarariye amadini arimo Kiliziya Gatolika n’abaporotesitanti, mu biganiro bigamije gushaka ibisubizo by’ihungabana ry’umutekano n’inzira zo kugarura ituze.
Bivugwa ko nyuma ya Kinshasa, ateganya kujya i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru, aho azagirana ibiganiro n’abayobozi b’intara ndetse n’abahagarariye AFC/M23, mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro bya dipolomasi no kugabanya umwuka mubi.
Uru ruzinduko rubaye mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ukomeje guteza impungenge ku rwego rw’igihugu n’urw’amahanga.













































































































































































