Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umunyarwenya Teacher Mpamire ukunda kugaragara nka Perezida Museveni ashima cyane Perezida Kagame

Raoul Nshungu

Umunyarwenya ukomoka mu gihugu cya Uganda Herbert Mendo Ssegujja wamamaye nka Teacher Mpamire ukunda gutera urwenya mu ishusho ya Perezida w’igihugu cye, Yoweli K. Museveni, yacyeje Perezida Kagame avuga ko atarabona undi nka we.

Ibi yabigarutseho ubwo yasetsaga abantu ku wa 10 Nyakanga mu bitaramo bya Gen z comedy, biba 2 mu kwezi , aho yavuze ko ashima Perezida Paul Kagame ku bw’uruhare rwe ntagereranywa mu kubaka u Rwanda mu myaka 31 ishize.

Agira ati “Ikaze kuri mwese. Ni Teacher Mpamire wo muri Uganda. Niba wari unkumbuye, dukome amashyi. Nizere ko buri wese ari mu ishuri. Ariko ni ibiki byabereye ku Gisenyi? Niba wemeranya nanjye, haguruka dushimire Perezida Paul Kagame. Ntabwo ndabona undi Mukuru w’Igihugu uhuza nka we – kuva ku kubohora Igihugu, guha abaturage umutekano, kugeza n’uyu munsi agiteza imbere.”

Uyu mugabo usanzwe ari n’umwarimu i Kampala, yamenyekanye cyane mu buryo ashushanya Perezida Museveni, uko avuga, yambara, agenda ndetse anareba.

Ni umwe mu banyamwuga bafashije kuzamura urwego rwa Comedy muri Afurika y’Iburasirazuba, kandi akomeje kuba icyitegererezo ku rubyiruko rurimo abanyarwenya bato n’abari kuzamuka muri uyu mwuga.

Teacher Mpamire avuga ko nk’umuntu wize andi mashuri intego ye ari kugaragaza ko watera urwenya ukigisha kandi byose ukabikora neza.

Agaruka  kubamwibazaho ku kwigira nka Perezida Museveni, uyu munyarwenya  yivugira ko icyo aba agamije atari gusuzugura Perezida we ahubwo ko anashima cyane ko byamufashije kugira aho agera mu kazi ke.

Teacher Mpamire w’imyaka 42 si ubwa mbere ataramiye muri ibi bitaramo kuko n’umwaka ushize yaje mu Rwanda yatangiye kumenyakana muri aka Karere guhera za 2016.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities