Mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Guverinoma hagobokwa abaturage bahuye n’ingaruka z’icyoreza cya Koronavirusi, kubera ingamba zafashwe mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwizwa ryacyo, ku 04 kamena 2020, Umuryango uharanira Iterambere ry’abamugariye ku rugamba n’abandi bafite ubumuga (ROCOPDO), yashyikirije inkunga y’ibirimbwa abamugariye ku rugamba, imfubyi n’abamfakazi b’abamugariye ku rugamba bo mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro n’uwa Rusororo mu karere ka Gasabo.
Iyi nkunga yatanzwe n’Umuryango RECOPDO irimo Umuceri, Akawunga, Ibishyimbo, Amavuta yo guteka n’isabune zo gukaraba ndetse n’umunyu, byahawe imiryango 25 y’abamugariye ku rugamba, imfubyi n’abapfakazi b’abamugariye ku rugamba bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19.
Umuyobozi wa RECOPDO, akaba yaranamugariye ku rugamba, Lt (Rtd) Joseph Sabena, avuga ko barajwe ishinga n’abafite ubumuga, kandi biteguye gukora uko bashoboye kose bakabageraho aho bari nubwo bitoroshye, kuko ubushobozi butaraboneka ku buryo babasha kugira icyo baha buri wese.
Agira ati “dufite abanyamuryango barenga ijana kandi kubageraho bose ntibyoroshye, kuko aribwo tugitangira. Gusa tugenda tugerageza tunareba uburyo byakorwamo, tubashakira igisubizo kirambye. Nibwo twatekereje kwigisha bamwe muribo imyuga yazabagirira akamaro gatandukanye no mu buzima busanzwe, ubu tukaba dufite abanyeshuri bafite ubumuga harimo abamugariye ku rugamba ndetse n’abandi, bari kwiga imyuga itandukanye. Hari abigishwa kudoda, gukora inkweto ndetse n’abiga ikoranabuhanga. Twahereye mu turere twa Musanze na Burera.”

Lt (Rtd) Joseph Sabena, Umuyobozi wa RECOPDO, akaba yaranamugariye ku rugamba (Ifoto/Panorama)
Sakindi Adolphe ni umwe mu bamugariye ku rugamba. Yahawe inkunga y’ibiribwa na RECOPDO. Abashimira kuba babazirikana bakabasura ndetse bakabaha n’inkunga yo kubagoboka mu bibazo.
Yagize ati “nubwo abamugaye dufite ikibazo cy’iyi Korona ituma tutava mu rugo, tubashimiye ko mwatuzirikanye. Kuba dufite ubumuga ntitwamugaye mu mutwe. Dufite ibikorwa bidufasha birimo ubuhinzi n’ubworozi, kuko duhinga imboga n’ibigori. Dufite imbogamizi zo kutabona uko tubikurikirana kuko umuhanda uhagera wangiritse cyane kandi abanyamuryango bacu bose bagendera mu tugare. Kokombure twahinze ubu zirapfira mu murima, ntidufite aho tuzigemura ariko kandi ntitwabona nuko tujya kuzana izo kurya.”
Sentamunena Grace ni umwe mu bapfakazi utuye mu mudugudu wa Nyarugunga. Ashimira umuryango RECOPDO wabazirikanye ukabazanira inkunga y’ibiribwa, kuko igiye kubafasha mu buzima bwabo. Agira ati “Kuza kudusura kandi mutuzaniye n’ibiribwa, bitwereka ko tutari twenyine.”

RECOPDO ubwo yashikirizaga inkunga y’ibiribwa imwe mu miryango y’abamugariye ku rugamba yagizwe ingaruka na COVID-19 (Ifoto/Panorama)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamashashi, Sebarindwi Sylvestre, ashimira RECOPDO avuga ko inkunga bahaye imiryango y’abamugariye ku rugamba iziye igihe, kuko ubu batabasha kujya mu kazi cyangwa ngo babashe kugira icyo bakora kubera ko bafite ubumuga kandi hari aho akagare katagera.
Ashimira abamugariye ku rugamba uruhare bagira mu miyoborere, kuko babiyambaza mu kunga abaturage bagiranye ikibazo, cyangwa gukemura ikindi kibazo kireba abaturage bose.
Akomeza agira ati “kuba iyi Kovide yaratumye batabasha gukora si uko badashoboye ahubwo ni uko hari aho usanga akagare katagera. Twifuza ko mwakomeza kubaba hafi nabo bakabona ibyo bakeneye byose umunsi ku munsi, mu gihe tugihanganye n’iki cyorezo.”

Hon Musorini Eugene yifatanyije na RECOPDO ubwo yashikirizaga inkunga y’ibiribwa imwe mu miryango y’abamugariye ku rugamba yagizwe ingaruka na COVID-19 (Ifoto/Panorama)
Hon. Musorini Eugene, uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko, ashimira RECOPDO ku bikorwa yakoze byo gutekereza ku bafite ubumuga ariko badafite ubushobozi, kandi ko ubu bufasha ari ingenzi cyane ku bamugariye ku rugamba, kuko bituma bava mu bwigunge.
Agira ati “hari ibikorwa bari basanzwe bakora kandi byiza bituma bava mu bwigunge. Ntimukwiye kumva ko muri mwenyine kuko hari n’abandi babatekereza. Igihugu kibafite ku mutima kuko turiho kubera imbaraga mwatanze. Mwagize uruhare rukomeye kuba turiho ubungubu.”
Yakomeje abemerera ko agiye gukora ubuvugizi ibibazo bamugejejeho bigashakirwa ibisubizo kandi azagaruka kubasura abazaniye ibisubizo byiza. Avuga ko Leta yiyemeje kubaherekeza nk’uko bikwiye kandi ku buryo buri wese ufite ubumuga agomba guherekezwa neza akazagera aho abasha kwigira na we.
Yasabye abafite ubumuga kimwe n’abandi banyarwanda bose gukomeza ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya Koronavirusi, kuko bagomba kwirinda kandi bakarinda n’abandi.
RECOPDO ni umwe mu miryango 13 igize Ihuriro ry’Imiryango iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR).
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































