Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umuryango Unity Club Intwararumuri urashimira abandi barinzi b’igihango bane

Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi w'Ikirenga w'Umuryango Unity Club Intwararumuri (Photo/Courtesy)

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ukwakira 2018, Umuryango Unity Club Intwararumuri, urateranira mu Ihuriro ngarukamwaka rya 11, ku nsanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda: Inkingi kubaka amahoro mu muryango.” Muri iri huriro uyu muryango uzashimira Abarinzi b’Igihango bane, ku bwo guharanira ubumwe.

Nk’uko tubikesha itangazo rigenewe Abanyamakuru ryatanzwe n’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Ihuriro rizagaruka ku rugendo rwa Ndi Umunyarwanda no kwiga uko rwanozwa ngo rushinge imizi mu muryango, no mu rubyiruko kandi rukomeze kuzirikana za nkingi eshatu gahunda ya Ndi Umunyarwanda yubakiweho arizo: kwiyumvamo Ubunyarwanda (The Rwandan Spirit), Indangagaciro na Kirazira bigamije kwimakaza umuco nyarwanda.

Iri huriro ryateguwe n’umuryango Unity Club ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge(NURC). Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Ndi umunyarwanda: Inkingi yo kubaka amahoro mu muryango’ irahuza kandi na bimwe mu byemezo-ngiro byaganiriweho ubwo hasozwaga Ihuriro rya 10:

  • Gukomeza gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’izindi ziyubakiyeho, igashyirwamo imbaraga, kwimakaza ubunyarwanda, ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, abatuye mu gihugu n’ababa mu mahanga.
  • Guhuza uburezi n’uburere tukagira umuryango igicumbi cy’indangagaciro zubaka umuryango n’Igihugu, dushingiye ku bibazo bigaragara mu muryango nyarwanda.

Ihuriro rya 11 ryaguye rizahuza Abanyamuryango ba Unity Club n’abandi batumirwa barimo Abayobozi bo mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’Igihugu kugeza ku bayobozi b’Uturere na Sosiyete civile. Hazatumirwa kandi Abarinzi b’Igihango ku rwego rw’Igihugu ndetse na bamwe mu bahagarariye inzego z’urubyiruko.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko umwihariko w’uyu mwaka rigira riti “Bitewe n’insanganyamatsiko izaganirwaho, hazatumirwa urubyiruko ruhagarariye abandi, ngo bagaragarize abayobozi ibyifuzo byabo n’uko bafashwa mu kwiyubaka.”

Iri huriro rikazaberamo ibiganiro nyunguranabitekerezo kuri:

  1. Ndi Umunyarwanda, icyomoro n’igihango, inkingi y’amahoro arambye mu muryango, hitawe ku rubyiruko by’umwihariko
  2. Tubyirukira aho mwaturaze, uko twahasanze…

Iri huriro rizasozwa no kumurikira Abanyamuryango ba Unity Club n’Abatumirwa imyanzuro-ngiro y’ihuriro ngarukamwaka rya 11.

Mu gice cya kabiri cy’iri huriro, umuryango Unity Club uzashimira Abarinzi b’Igihango bane (4), ku bwo guharanira ubumwe.

Incamake y’ibyo wamenya ku muryango Unity Club

Umuryango Unity Club Intwararumuri, watangijwe na Nyakubahwa Mme Jeannette KAGAME, akaba ayibereye n’Umuyobozi Mukuru w’Ikirenga. Uyu muryango ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ukaba ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye. Uyu muryango washinzwe muri Gashyantare 1996, wiha intego yo “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye

Mu myaka 22 ishize, umuryango Unity Club uharanira gushyira mu bikorwa intego wiyemeje mu rugamba rwo kubera Abanyarwanda urumuri “Intwararumuri”, hamaze kubakwa Impinganzima hostels ‘inyubako eshanu mu Ntara zitandukanye . mu karere ka Huye hubatswe ebyiri, Akarere ka Rulindo imwe, Akarere ka Kamonyi imwe no mu karere ka Kayonza hubatswe imwe. Izo nyubako zagenewe Ababyeyi b’Intwaza – bagizwe incike na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Unity Club yubatse kandi inzu 20 mu karere ka Rubavu zigenerwa Abana b’imfubyi bakuwe muri Orphelinat Noel de Nyundo muri gahunda ya ‘Tubarerere mu muryango’. Unity Club kandi iritegura gutuza abandi Babyeyi 50 b’Intwaza (Incike za Jenoside) mu kwezi k’Ukuboza 2018 mu Impinganzima hostel yo mu karere ka Rusizi.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities