Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umuryango w’umuhanzi Clarisse Karasira wibarutse ubuheta

Raoul Nshungu

Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana wabo wa kabiri, bahise bita amazina arimo iry’Ikinyarwanda rya ‘Kwema’.

Byatangajwe n’uyu muhanzikazi mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu rukerera rwo.

Clarisse Karasira yabitangeje kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Nyakanga 2025 akoresheje im bugankoranyambaga agira ati “Twibarutse KWEMA. Ubuheta bw’umuhungu uduhesha Ubwema. Yitwa KWEMA Light Fitz Gerard.”

Ni ubutumwa buherekeje ifoto igaragaza ibiganza by’uyu muryango, icy’umuhanzikazi Clarisse Karasira, umugabo we ndetse n’abana babo barimo n’uru ruhinja.

Clarisse yibarutse nyuma y’icyumweru agaragaje ko yitegura kubyara ubuheta, mu butumwa yasangije abantu ku mbuga nkoranyambaga, burimo ubw’amashusho amugaragaza akuriwe ari kumwe n’umugabo we Dejoie.

Uyu mwana w’ubuheta wa Clarisse na Dejoie, aje asanga mukuru we Kwanda Krasney Jireh w’imyaka itatu, wavutse muri Kamena 2022.

Umuhanzi Clarisse Karasira na Ifashabayo Dejoie, bakoze ubukwe muri Gicurasi 2021, aho basezeraniye mu rusengero rwa mu muhango ruzwi nka Christian Life Assembly ruri mu Mujyi wa Kigali.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities