Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umusaruro ukomeye ku mikoranire ya Polisi n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kubaka igihugu

Ku bufatanye n'inzego zishinzwe umutekano, abagize ihuriro ry'urubyiruko rw'abakorerabushake bafasha mu guteza imbere imirire binyuze mu bukangurambaga n'ibikorwa byo kubakira imiryango itishoboye uturima tw'igikoni

Ubwanditsi

Muri Shampiyona y’Isi y’umukino wo gusiganwa ku magare, yabereye i Kigali muri Nzeri 2025, benshi babonye  urubyiruko rwambaye amajile y’umuhondo asa n’ayambarwa n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda.

Si aho gusa, mu birori, mu muganda rusange urwo rubyiruko ntiruhatangwa. Mu gihe cyo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, urwo rubyiruko rwagizemo uruhare rukomeye cyane. Ibikorwa byabo bibarirwa Umusaruro ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari 64.

Kugaragara kwabo ntibitanga isura yo kwitanga n’umuhate gusa binagaragaza imyitwarire myiza ibaranga nk’ikimenyetso cy’inshingano mboneragihugu mu rubyiruko rw’u Rwanda.

Ni urubyiruko rw’abakorerabushake bagizwe n’abasore n’inkumi bakora badategereje igihembo. Umunsi ku munsi ibikorwa byabo bishimwa n’abaturage. Benshi bibaza uburyo Leta yashoboye kumvisha umubare munini w’urubyiruko gukora ubudacogora batabihemberwa. Gusa nk’uko izina ryabo ribigaragaza, ni abakorerabushake.

Ntibikomeye kubyiyumvisha kuko byigaragaza.  Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko 27% by’abatuye u Rwanda ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30.

Ni abasore n’inkumi bafite ingufu kandi bashishikajwe no gutanga umusanzu, kwiga, no gutegura ejo hazaza. Gukoresha izo mbaraga mu mutekano w’igihugu no mu mibereho myiza y’abaturage ntabwo ari impanuka ahubwo ni amahitamo meza mu rugendo rwo kubaka no guteza imbere igihugu.

Kuva ku gitekerezo kugera ku musaruro ufatika

Nk’uko tubikesha Polisi y’igihugu, igitekerezo cyo gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu mutekano cyatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2015. Polisi y’u Rwanda, ibinyujije mu ishami rishinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage, yatangiye gukorana n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu rwego rwo guteza imbere ubukangurambaga n’ubufatanye mu gukumira ibyaha.

Umuganda rusange mu Karere ka Gasabo witabiriwe n’Urubyiruko rw’abakorerabushake bifatanyije n’inzego z’umutekano n’abaturage mu gikorwa cyo gutera ibiti mu rwego rwo kurwanya isuri

Ku cyo urubyiruko bisobanuye mu kubaka igihugu, Komiseri w’Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi, agira ati “Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu kandi zubaka vuba, gusa iyo izo mbaraga zikoreshejwe nabi zirasenya, niyo mpamvu twafashe iya mbere mu gukorana narwo mu kwita ku iterambere ariko tubibutsa ko bafite inshingano ikomeye yo guhangana n’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu.”

Kuva icyo gihe, ubu bufatanye bwarakuze bugera kuri imwe mu mikoranire myiza n’abaturage mu gihugu. Magingo aya, abakorerabushake barenga miliyoni ebyiri, bakorera mu Rwanda, bakorana na Polisi ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu guteza imbere umutekano, uburere mboneragihugu n’imibereho myiza y’abaturage.

Hashingiwe kuri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo gukorana bya hafi n’abaturage, hashyizweho umurongo usobanutse wo guhuza ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake. Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage rifite abapolisi bakorera ku rwego rw’intara n’uturere twose tw’igihugu. Bafite inshingano zo kwita ku bikorwa byabo, gukora ubugenzuzi no gutanga amahugurwa ahoraho.

ACP Ruyenzi agaragaza ko hari byinshi byahindutse kandi intambwe imaze guterwa ishimishije. Agira ati “Twakomeje gukurikirana imikorere yabo, dushyigikira ubuyobozi bwabo, kandi tugakurikirana ko bahabwa inyigisho zikenewe kugira ngo barusheho gukora neza.”

Umuyobozi w’Ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa by’Urubyiruko rw’abakorerabushake, muri Polisi y’igihugu, Chief Superintendent of Police (CSP) Jackline Urujeni, agaragaza ko ari urugero rwiza rwo kubaka umutekano ushingiye ku baturage.

Agira ati “Abakorerabushake benshi ni abanyeshuri n’abakozi. Ni abayobozi b’ejo hazaza bagaragaza imbaraga zabo mu gutanga umusanzu mu mutekano n’iterambere ry’igihugu. Bagize uruhare runini mu kurwanya ibyaha, gukumira impanuka, ndetse no gutanga umusanzu mu iyubahirizwa ry’ingamba z’igihugu zo kurwanya icyorezo cya COVID-19.”

Kuzamura imibereho myiza n’iterambere

Umusanzu w’ urubyiruko rw’abakorerabushake ntugarukira mu gukumira ibyaha. Ni abafatanyabikorwa ba hafi ba Polisi, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, bakora ibikorwa biteza imbere imibereho myiza mu buryo butaziguye, nko kubakira imiryango itishoboye, gusana no kuvugurura inzibutso za Jenoside no gukangurira abaturage kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.

CSP Urujeni agaragaza ko umutekano ukubiyemo byinshi bitari amarondo akorwa cyangwa gufata abakekwaho ibyaha gusa hari n’ubufatanye no kugoboka abari mu kaga, kumva ibibazo by’abaturage no gufasha abatishoboye, ari naho nyamukuru hazira uru rubyiruko rw’abakorerabushake.

Hagenda hategurwa gahunda za hato na hato, aho urubyiruko rw’abakorerabushake bakorana n’abapolisi n’abaturage mu duce bakoreramo nko kubakira abatishoboye uturima tw’igikoni, gusana amazu yangiritse cyangwa gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Izi mbaraga zikuraho icyuho hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage.

Kubakira imiryango itishoboye idafite aho kwikinga ni bimwe mu bikorwa abagize ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake bakora bagamije kubahindurira imibereho

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Ubukangurambaga n’Ibikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, Kubana Richard, agaruka ku ruhare rwabo mu guteza imbere umutekano n’iterambere.

Agira ati “Dushingiye ku isesengura twakoze, kuva mu mwaka wa 2013 kugeza uyu munsi, agaciro k’ibikorwa byakozwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake kabarirwa muri miliyari 64 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu bikorwa byakozwe mu kwezi kwahariwe urubyiruko rw’abakorerabushake guherutse gusozwa ku itariki ya 6 Ugushyingo 2025, harubakirwa abatishoboye inzu 234 no gusana izari zarangiritse 516.

Muri ibyo bikorwa kandi imiryango itishoboye 1337 yubakiwe ubwiherero, hasanwa n’ubugera kuri 448 kandi hubakirwa uturima tw’igikoni imiryango isaga 5000 mu gihe horojwe imiryango itishoboye icyenda yahawe inka.

Irushanwa ryo gusiganwa ku magare ku Isi ryabereye mu Rwanda muri Nzeri 2025, abagize ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake bagera kuri 500 batanze umusanzu mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali yabereyemo isiganwa. Bafashije kurinda akajagri mu mihanda, kugira ngo bafashe abasiganwa gutambuka mu bwisanzure n’umutekano.

Ibi birerekana ko uruhare rwabo mu guteza imbere umutekano n’iterambere ry’ubukungu rudashobora kwirengagizwa kandi ko ruzakomeza gushyigikirwa kugira ngo rugere kuri byinshi.”

Uruhare rw’ubufatanye mu mboni z’abakorerabushake

Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’igihugu, Bayisenge Eric, avuga ko ubufatanye bwabo na Polisi y’u Rwanda bukomeje kuba umusingi w’ibyo bagezeho.

Agira ati “Ntidushobora kugera ku ntego zacu tudatewe inkunga na Polisi y’u Rwanda. Binyuze mu ishami rya Polisi rishinzwe guhuza Polisi n’abaturage no ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, duhabwa umurongo, ubufasha n’amahugurwa adushobora gusohoza neza inshingano zacu.”

Yvette Uwase, ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake, na we yunze mu rya mugenzi we agira ati: “Polisi idutera inkunga igihe cyose duhuye n’ibibazo mu kazi kacu. Icyo twibandaho cyane ni ugukumira ibyaha, gufasha abatishoboye, gukurikirana amarondo y’abaturage no gushishikariza imiryango kwitabira gahunda z’ubwisungane mu kwivuza.”

Kubaka icyizere n’Ubunyamwuga

Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage rikomeje gushimangira ubushake bw’urubyiruko binyuze mu ivugurura ryubakiye ku buryo bunoze bwo gukorera mu mucyo, amahugurwa, no kugenzura imikorere.

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwagize uruhare runini mu kurwanya ibyaha, gukumira impanuka, ndetse no gutanga umusanzu mu iyubahirizwa ry’ingamba z’igihugu zo kurwanya icyorezo cya COVID-19, tutibagiwe no mu irushanwa ry’umukino w’amagare ku isi (UCI) riherutse kubera mu Rwanda.

ACP Ruyenzi agira ati “Kugeza ubu dufite amakuru y’urubyiruko rw’abakorerabushake muri database. Bafite imyitwarire iboneye, icyerekezo kandi biteguye kugira uruhare mu guharanira gutura u Rwanda rutagira icyaha. Icyo twibandaho ni ukubashishikariza gutanga amakuru ku gihe no kuba abanyamwuga kugira ngo akazi kabo karusheho kugenda neza.”

Umuvuduko w’Iterambere ry’u Rwanda urushaho kwiyongera bigendanye no kwaguka kw’imijyi, kwiyongera kw’ibikorwaremezo birimo imihanda n’ibikorwa rusange. Hakenewe n’uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano.

Iri rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage riteganya kurushaho kubaka ubushobozi no kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga mu kuzuza inshingano zaryo.

Ubukorerabushake mu rubyiruko rw’u Rwanda bwaragutse buhereye ku bukangurambaga bwo kumenyekanisha ibikorwa mu gihugu hose hagamijwe amahoro no kubazwa inshingano. Intambwe yatewe ni ikimenyetso cy’uko urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu, zishobora kuba umusemburo w’umutekano n’inkingi y’iterambere.

Binyuze mu bikorwa bakora, uru rubyiruko rurimo kugaragaza icyo ubukorerabushake bisobanura. Umutekano ntiwubakwa n’inzego bireba gusa ahubwo n’abenegihugu bashobora gutanga umusanzu ufatika mu kurinda ibyagezweho.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities