Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umushahara wa Mwarimu ugiye kuzamurwaho 10 ku ijana

Imyanzuro y’Ibyemezo by’inama y’Abaminisiri yo ku wa 28 Mutarama 2019, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, imyishi yibanze ku burezi irimo Kongera umushahara w’abarimu, impinduka ku ngengabihe y’itangira ry’Abanyeshuri ndetse no gushimangira ireme ry’uburezi.

Inama y’Abaminisitiri yemeje politike, gahunda n’ingamba birimo Inyongera y’icumi ku ijana (10%) ku mushahara w’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta n’afashwa na Leta uhereye muri Werurwe 2019. Gusuzuma ubumenyi mu rurimi rw’Icyongereza ku banyeshuri n’abarimu bo mu nzego zose z’uburezi uretse amashuri y’incuke n’ay’ikiciro cya mbere cy’amashuri abanza.

Ikindi cyagarutsweho kandi kikemezwa ni ukunoza imicungire y’abarimu, uko bashyirwa mu kazi, uko bagakundishwa ngo barusheho kukitangira, itarambere ryabo no kubakurikirana. Hanemejwe  Politiki y’uburezi bwihariye n’ubudaheza na Gahunda y’uko abarimu bazamurwa mu ntera.

Mu byo Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe  harimo Gahunda yo kongerera ubushobozi amashuri nderabarezi (TTCs) n’amashuri yo kwimenyererezamo umwuga; Impinduka mu ngengabihe y’ítangira ry’amashuri abanza n’ayisumbuye; Gahunda yo kunoza ubufatanye hagati y’amashuri, inganda n’ibigo mu rwego rwo guteza imbere amasomo y’ubumenyingiro no kwimenyereza imyuga.

Havuzwemo kandi shyirwaho rya Rwanda Coding Academy, ishuri ryigisha amasomo y’Imyuga n’Ubumenyingiro avanze n’ay’uburezi rusange rizajya ritanga impamyabumenyi z’ikiciro cya mbere mu gukora porogaramu za mudasobwa.

Hanagarutswe ku ishyirwaho ry’uburyo bw’isuzumabumenyi rusange ku nzego zose z’uburezi bw’ibanze.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities