Colonel Charles Sumanyi yarahiriye kuzuzuza inshingano ze nk’Umushinjacyaha mukuru wa gisirikare, indahiro yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva.
Nsengiyumva yasabye Sumanyi kuzakoresha neza ububasha ahawe n’amategeko, amwibutsa ko ibyo ashinzwe biri no mu rwego rwo gukomeza icyubahiro cy’ingabo z’u Rwanda.
Sumanyi yari asanzwe ari Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare kuva mu 2024.
Yabaye umucamanza mu Rukiko rwa Gisirikare mu gihe cy’imyaka umunani, aba n‘umucamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare imyaka irindwi.
Abaye Umushinjacyaha Mukuru asimbuye Col (Rtd) Pacifique Kayigamba Kabanda wagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yamwibukije ko inshingano agiyemo isaba ubushishozi n’ubunyangamugayo.
Ati “Imiterere y’inshingano z’Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, irimo guhuriza hamwe imirimo y’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, isaba kuyikorana umurava, ubushishozi n’ubunyangamugayo. Turagusaba guhora uzirikana ko gukora iperereza ku byaha ndetse no kubishinja mu nkiko ari inshingano zisaba kubahiriza amategeko no kubikora kinyamwuga, hubahirizwa itegeko nshinga, itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha n’andi mategeko.”
Yamusabye kandi kwirinda gukoresha ububasha ahawe mu nyungu ze bwite ahubwo agashyira imbere inyungu z’igihugu no kunoza neza inshingano ze.
Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 28, Mutarama, 2026 yari iyobowe na Perezida Kagame niyo yamushyize muri uwo mwanya.















































































































































































