FERWAFA yahagaritse imikino ine umusifuzi wo ku ruhande witwa Jabo Aristote, wanze igitego APR FC yatsinze Al -Merrick SC mu minota ya nyuma y’umukino birangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, ikintu benshi bavuze ko ari akarengane kakorewe APR FC nkana.
Uwo mukino wabaye ku Cyumweru tariki 18, Mutarama, 2026 ubera ku Amahoro Stadium.
Wari umukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona APR FC ikaba yaratsinze iki gitego ku munota wa 88, ku ishoti rryatewe na Dauda Yussif ari inyuma y’urubuga rw’amahina, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira.
Abafana ba APR byarababaje ndetse bajya kwigaragambiriza ku Biro bya FERWAFA.
Bidatinze, yasohoye itangazo ribamagana rivuga ko niyo haba hari ibyo impande zombi zitemeranyaho, bidakwiye ko abantu bajya kwigaragambya ngo bavuge amagambo FERWAFA yise ko ashobora guteza ubushyamirane no kubangamira ituze bya rubanda.

Itangazo rya FERWAFA.












































































































































































