Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yongerewe manda nyuma yo kurangiza iya mbere y’imyaka itanu.
Tariki 11, Ugushyingo, 2020 nibwo yahawe izi nshingano none umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ugushyingo 2025, yayobowe na Perezida Paul Kagame yamwongeje indi manda.
Nirere afite impanyabushobozi ya Kaminuza mu mategeko no mu by’ubuyobozi, ibyo bita Public Administration.
Yakoze byinshi birimo cyane cyane guharanira uburenganzira bwa muntu.
Amakuru avuga ko yize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda no muri imwe muri Kaminuza yo muri Québec muri Canada.












































































































































































