Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Uramenye: Itondere uruhu n’umubiri w’umuntu

Aba na bo bariga gutunganya imisatsi mu masalo muri VTC Rwabuye (Photo/Panorama)

Mu bintu bisa n’ibidasanzwe, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge -RSB cyakoresheje amahugurwa y’umunsi umwe muri Hilltop Hotel i Remera, ku bijyanye na gahunda y’ubuziranenge ku mitangire n’imitunganyirize y’akazi ko mu ma “salon de coiffures” cyangwa aho bogoshera no gufata neza uruhu n’umubiri w’umuntu.

Muri iki gikorwa cy’amahugurwa adasanzwe RSB yatumiye abantu n’amazu y’abatanga izo serivisi bita “Beauty making industry in Rwanda” mu rurimi rw’icyongereza.

Abitabiriye aya mahugurwa barenze ijana bahuguwe no gukangurirwa ibijyanye no kwita ku ruhu n’umubiri w’ababagana ku buryo bugezweho, ubuziranenge, isuku, ibyo bakoresha, imiti ndetse n’amategeko agenga ubuziranenge muri uwo murimo no muri rusange.

Ese wari uzi ko hari indwara z’uruhu n’umubiri ugomba kwirinda? Ese wari uzi ko hari impanuka n’akaga ugomba kwirinda? Ese wari uzi ko ufite inda cyangwa utwite hari ibyo ugomba kwirinda no kubahiriza iyo ugiye muri “salon” kugira ngo ingaruka zitagera ku mubyeyi cyangwa umwana atwite?

Ni byinshi abantu bakora uwo murimo cyangwa batanga izo serivisi bagomba kumenya no kwitwararika. Nawe rero munyarwanda uramenye itondere uruhu rwawe n’umubiri wawe ugana abakora uwo murimo bahuguwe b’inzobere wipfa kujya aho ubonye aho ariho hose, ndetse ushishoze unabaze niba aho ugiye barabyigiye cyangwa barabihuguwemo.

RSB ako ni agashya, nibyiza tera imbere mu buziranenge.

Prof Pacifique Malonga.

Umwanditsi n’umunyamakuru wigenga.

Email: becos1@yahoo.fr

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities