Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Urubyiruko rurasaba guhabwa umwanya uhagije mu gutegura igenamigambi n’ingengo y’imari bibagenewe

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko babangamirwa no kuba badahabwa umwanya uhagije mu gutegura ibibakorerwa, bakifuza ko aribo bakwiye guhabwa umwanya ufatika mu biganiro bigena ingano y’ingengo y’imari ibagenerwa.

Ibi byagarutsweho ubwo hagaragazwaga ubushakashatsi bwakozwe na CLADHO, bwerekana ko abo yaganiriye na bo mu rubyiruko bavuze ko bategerwa n’abafata ibyemezo ngo bababwire ibyo bumva byashyirwa mu ngengo y’imari ibagenerwa.

Icyo urwo rubyiruko ruhurijeho ni uko akenshi bafatirwa umwanzuro rime na rimwe utajyanye n’ibyifuzo byabo kandi ari bo mbaraga z’igihugu.

Umwali Gorette wo mu karere ka Rwamagana agira ati “Akenshi tuba dufite ibitekerezo dufite imishinga ariko na none ha hantu twa kabivugiye ntabwo hahari ndetse n’igihe bashyizeho cyo kubivuga ugasanga ntibadutumiyemo. Bivuze ngo abari yo cyangwa ababyeyi bari mu nteko bazavuga ibitekerezo byabo ari byo babana, ariko twebwe dufite ibyo dufite ku giti cyacu, birangira dufatiwe umwanzuro bitewe nibyo babona muri rusange.”

Umutesi Mariam na we ati “Kutagira amakuru ahagije mu itegurwa ry’ingengo y’imari usanga urubyiruko bigoye ko twakwisangamo kuko akenshi tubimenya byatangajwe tutazi uburyo bikorwamo.”

Habarurema Innocent ati “Ikibazo gikomeye mbona ni uko n’iyo dutanze ibitekerezo tutamenya niba byaremewe ngo ni ibihe ibyanzwe ni ibihe? Tujya kumva ngo ingengo y’imari y’urubyiruko ngo yaratanzwe ariko kuyishyiraho ntabwo baba barabanje kutwumva nk’urubyiruko ngo bamenye ibibazo dufite, niba bijyanye n’iyo ngengo y’imari batanze. Hari n’ubwo ibyo tuba dufite biba bitajyanye n’amafaranga ahubwo tuba tunakeneye ubujyanama, ariyo mpamvu imishinga yacu idindira ndetse n’ibikorwa ntibibashe kugera ku byo bagenewe.”

Musoni JMV ati “urubyiruko rubashije kwisanga mu igenabikorwa cyane mu ngengo y’imari habaho no kuba hazanwa ibikorwa narwo ubwarwo rushobora kwibonamo, bityo bigatuma duteza igihugu cyacu imbere”

Babivugiye mu biganiro byo ku munsi wa kabiri byabahuje n’abakozi bo muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, abo mu y’ubutegetsi bw’igihugu n’abo mu Nama y’igihugu y’urubyiruko n’ubuyobozi bwa CLADHO ari na yo yateguye iyo nama.

Ubwo bushakashatsi bwasanze ingengo y’imari yagenerwaga urubyiruko kandi igabanyuka uko imyaka yahitaga indi igataha.

Evariste Murwanashyaka ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO avuga ko basanze ingengo y’imari yagenerwaga urubyiruko binyuze mu nama y’igihugu y’urubyiruko yagabanutse iva ku mafaraganga y’u Rwanda arenga Miliyari imwe agera kuri Miliyoni 200 zirengaho make.

Yemeza ko ibi bigomba kuganirwaho kugira ngo bikosorwe kuko kudaha urubyiruko imari ihagije ngo rukore rwivane mu bukene, birudindiza mu iterambere.

Agira ati “Urubyiruko rungana na 64% rwatubwiye ko batajya bahabwa umwanya mu gutanga ibitekerezo ku bigomba gushyirwa mu ngengo y’imari kandi uyu mubare ni munini cyane”.

Buri mwaka mu kwezi k’Ukwakira, Minisitiri w’imari n’igenamigambi asaba ibigo bya Leta cyangwa izindi nzego za Leta gutangira kwakira ibitekerezo bizajya mu ngengo y’imari ya Leta.

Muri abo bantu n’urubyiruko ruba rugomba guhabwa umwanya muri iyo gahunda. 22% ni bo bavuga ko bahabwa umwanya muri ibyo biganiro. Ku byerekeye umuganda, urubyiruko rungana na 19% ntiruwitabira.

Urubyiruko kandi rusaba ko imishinga rugeza kuri BDF ngo rubone amafaranga yo gushora yajya yemerwa kuko ngo ‘imyinshi yangwa’.

Ikibazo, ariko nk’uko umwe mu bakozi ba Minisiteri y’imari n’igenamigambi, Rutagonya Kazungu Andrew, avuga ko hari imishinga banki ziga zigasanga idakoze neza bityo na BDF ntiyishingire.

Banki zanga gutanga ayo mafaranga kuko mu kwirinda ko zazagira umubare munini w’inguzanyo zitishyuwe kandi ibyo biba bigomba gukorerwa raporo ihabwa Banki nkuru y’u Rwanda.

Muri Werurwe 2024, Umuyobozi mukuru wa BDF, Vincent Munyeshyaka, yabwiye itangazamakuru ko ikigega ayobora gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse kandi ko mu myaka kimaze gikora cyahaye abantu inkunga irenga Miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Intego yo gutanga iyo nguzanyo ni ukugira ngo Banki zizere abaje kuziguza, zibahe inguzanyo hanyuma nihagira igihombo ‘cyumvikana’ kibaye, BDF izabone uko ibishyurira icyo gihombo binyuze ku bikubiye mu masezerano.

Impamvu zituma banki zidaha imari abaturage cyane cyane urubyiruko harimo iy’uko inyinshi muri zo zikorera mu mujyi kandi abenshi mu bakeneye iyo nkunga batuye ahanini mu cyaro.

Munyeshyaka avuga ko ikigo ayobora gishinzwe gufasha abantu kubona iyo nguzanyo, ibyo bigakorwa binyuze mu gusinya amasezerano yo kumutangira ingwate ingana na 50% ariko ishobora kuzamuka ku byiciro byihariye birimo urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga ikagera kuri 75%.

Mu nama yari imaze iminsi ibiri yigirwamo uko urubyiruko rwarushaho guhabwa umwanya mu ishyirwaho ry’ingengo y’imari irugenewe hanzuwemo ko raporo zivuga ku byo rukeneye mu Turere iba ikwiye kunozwa ikazagezwa ku nzego zarwo, bikazamuka kugera kuri Minisiteri y’urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi.

Iyi nama kandi yateguwe no ku bufatanye na ActionAid Rwanda mu mushinga uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities