Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Urubyiruko Rwabwiwe Ko Rutitondeye Iminsi Mikuru Rwayikuramo Imbwa Yiruka

Urubyiruko rwo muri Gasabo rwaburiwe ko mu bihe by’iminsi mikuru ari hamwe muho rushobora guhurira n’akaga ruramutse rwiyandaritse

Abakozi b’Umuryango utari uwa Leta Réseau Des Femmes Oeuvrant pour le Developpement Rural nibo bababuriye.

Abo bangavu n’ingimbi babwiwe ko ahanini mu minsi y’impera z’umwaka ari bwo abantu binezeza bagakabya ndetse urubyiruko rukaba rwakoresha ibiyobyabwenge rukibagirwa kwirinda bityo rukaba rwahakura ibibazo birimo n’uko abakobwa basama inda imburagihe.

Bamwe mu rubyiruko bagaragaje ko hari abishora mu ngeso mbi nko kunywa inzoga birenze urugero, ubusambanyi n’izindi ngeso mbi bavuga ko baba basezera ku mwaka.

Hakizimfura Isaac wo mu Kagali ka Musezero, yavuze ko yungutse isomo ry’uko umuntu ashobora kugendera mu kigare inshuro imwe gusa akisanga mu rwobo atazashobora kwikuramo.

Ati: “Ukumva ngo ‘tujye muri House Party’, mugahurirayo n’abakobwa, mukanywa inzoga, ugasanga hari n’ubwo mukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye; ni ngombwa kandi kwirinda abantu bakuze badushora mu bibi.”

Mugenzi we witwa Iradukunda Claudette avuga ko yamenye ko umuntu ukora imibonano mpuzabitsina akiri muto aba afite ibyago byo kurwara kanseri y’inkondo y’umura.

Ati: “Mu minsi mikuru nk’iyi, usanga abahungu n’abagabo badushukisha impano; buri mukobwa akwiriye kumva ko izo mpano atari impuhwe baba badufitiye, ahubwo ari ukwitonda tukarya akagabuye.”

Bazarama Marie Michelle, umukozi ushinzwe imibereho myiza muri Réseaux des Femmes, yabwiye urubyiruko ko ibishuko bishobora kugira ingaruka zihita zigaragara ako kanya ku muntu cyangwa bikangiza ubuzima bwe bwose.

UMUSEKE wanditse ko Bazarama yahaye urwo rubyiruko ubutumwa bw’uko  kwishora mu mibonano mpuzabitsina ko nta nyungu ibamo, ahubwo bitera ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano, inda zitateguwe, guhagarika amashuri no kwandura indwara zidakira nka SIDA.

Yasabye urubyiruko kwirinda mu bihe bisoza umwaka, kuko ahanini abarushuka baba benshi, kandi ingaruka zikaba zishobora kwiyongera.

Réseaux des Femmes yasabye ababyeyi kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere, ntibumve ko kubivuga ari ibintu by’ibishitani, kandi inasaba abakeneye ubujyanama guhamagara ku murongo wa 8011.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities