Raoul Nshungu
Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Nelly Mukazayire agaragaza ko Siporo ikwiye kuba inkingi ya mwamba mu bukungu bw’Afurika ndetse no ku gihugu muri Rusange ariko uruhare rwayo ku musaruro mbumbe rukiri hasi cyane.
Nelly Mukazayire yabigarutseho ku wa 9 Nzeli 2025 ubwo yaganirizaga abitabiriye Inama Nyafurika y’iminsi 2 yiga ku Ishoramari muri Siporo (SportsBiz Africa Forum 2025), i Kigali aho yitabiriwe n’abayobozi mu nzego za siporo mu Rwanda n’abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino.
Min. Mukazayire afashe u Rwanda nk’urugero yagaragaje ko Siporo ishobora kuba inkingi ya mwamba mu bukungu bw’igihugu ndetse n’umugabane muri rusange, ibi bikajyana no gushaka impano kandi zikabyazwa umusaruro aho kuzohereza hanze.
Agira ati “Siporo ikwiriye kuba inkingi y’iterambere ry’igihugu rishingiye ku bukungu. Uyu munsi hari impinduka kuko Afurika ntabwo tukiremera abahanga abakinnyi gusa ahubwo turi gukora abakinnyi natwe badufitiye inyungu.”
Akomeza ati“Ibyo byashyizwemo imbaraga by’umwihariko mu Rwanda, aho kubaka ibikorwaremezo byatanze umusaruro ufatika mu bukukungu ndetse no mu bumwe bw’Abanyarwanda. Nzi inkuru y’umuryango wahuriye muri Stade bari baraburanye.”
Yifashishije imibare agaragaza ko uruhare rwa Siporo mu bukungu bw’Afurika ari ruto cyane akibaza impamvu iyi mibare itazamuka ngo irenge iy’ahandi ku Isi.
Agira ati “Uruhare rwa siporo yo muri Afurika rero ku musaruro mbumbe wayo ruri kuri 0,5%. Ni mu gihe ahandi usanga biri kuri 2,5. Ubu rero ikibazo twibaza ni kubera iki natwe tutagera kuri iyo 2,5% tukazamuka tukagera kuri 5% cyangwa 10%?”
Imibare igaragaza ko mu 2028 Isoko mpuzamahanga rya Siporo rishobora kuzaba rifite agaciro ka miliyari 630 z’Amadorali zivuye kuri 480 mu 2024.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu modoka (RAC), Christian Gakwaya, yavuze ko Afurika yakora byose ishaka kandi Sports Biz Africa ari urubuga rwo kuganiriraho ibyafasha uruganda rwa siporo kujya ku rundi rwego binyuze mu biganiro, guhanga ibishya n’ubufatanye.
Abarimo Umuyobozi mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Jay Jay Okocha n’Umukinnyi w’Iteramakofe, Carlos Takam batanze ibiganiro muri iyi nama.














































































































































































