Biteganijwe ko Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ku wa kane tariki ya 27 Gicurasi 2021 azasura u Rwanda, mu ruzinduko ruzamara iminsi ibiri. Uru ruzinduko rwe rw’akazi ruzasiga hashyizweho Ambasaderi uhagarariye icyo gihugu mu Rwanda.
Ikinyamakuru Reuters cyatangaje ko iyi ntambwe iri mu rwego rwo guhuza umubano w’ububanyi n’ibihugu byombi nk’uko byavuzwe n’Ingoro ya Elysee ku wa gatanu w’icyumweru gishize.
Imyaka 27 yari ishize umubano w’ibihugu by’u Rwanda n’u Bufaransa udahagaze neza, bishingiye ahanini ku ruhare ubutegetsi bwa François Mitterrand wayoboye u Bufaransa hagati ya 1981 na 1995 bushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Kuva mu 2015, u Bufaransa ntibufite ambasaderi ubuhagarariye mu Rwanda kubera umubano utari mwiza hagati y’ibihugu byombi kuva mu 1994.
Perezida Paul Kagame, ubwo yari mu Bufaransa mu ntangiriro z’icyumweru gishize yavuze ko umubano ugenda uhinduka nyuma y’uko u Bufaransa bwemeye ko ari bwo nyirabayazana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abantu barenga miliyoni.
Nk’uko bigarukwaho n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa biteganijwe ko uruzinduko rwa Perezida Macron mu Rwanda, ashaka kwerekana “intambwe ya nyuma yo kongera guhuza umubano hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda”.
Biteganijwe ko Perezida Emmanuel Macron azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aharuhukiye imibiri isaga 250.000 y’Abatutsi bazize Jenoside.
Perezida Emmanuel Macron ageze ku butegetsi mu 2017, u Bufaransa busa n’ubwatangiye guhindura ingendo ari na yo mpamvu mu 2019, ubwe yashyizeho Komisiyo y’abashakashatsi mu mateka, ngo icukumbure uruhare rw’icyo gihugu muri jenoside yakorewe abatutsi.
Mu mpera za Werurwe 2021, ni bwo iyo Komisiyo yitiriwe Duclert yatanze raporo yayo yemeza ko u Bufaransa bwagize uruhare ruremereye muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru i Paris cyabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 18 Gicurasi 2021, nyuma y’inama yigaga ku izahurwa ry’ubukungu bwa Afurika bwashegeshwe n’icyorezo cya COVID-19, ni bwo Perezida Emmanuel Macron yemeje ko ateganya kugirira uruzinduka mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi kwa Gicurasi.
Yagize ati “Mbemereye ko nzagirira uruzinduko mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi kwa Gatanu. Ni uruzinduko ruzagaruka ku ngingo zirimo politiki, Kwibuka, ubukungu, ubuzima ndetse n’ahazaza.”
Akomeza agira ati “Hamwe na Perezida Kagame twiyemeje kwandika paji nshya mu mubano wacu no gushyiraho imishinga iri mu murongo umwe n’ibyo tumaze kuganiraho, muri iyi nama irangiye mu kanya gashize.”
Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa bimwe mu bikorwa by’ubucuzi bya zimwe muri sosiyete zikomeye zo muri icyo gihugu nka Bolloré ari nayo nyiri Canal Plus, iyi ndetse ikaba iherutse gufungura inyubako ya sinema n’imyidagaduro ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.
Ni mu gihe kandi ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali naho huzuye inzu ndangamurage nshya yiswe, Centre Culturel Francophone du Rwanda -CCFR, ije isimbura iyitwaga Centre Culturel Franco-Rwandais, yari yubatse mu Mujyi rwagati hafi y’isangano rinini ry’imihanda.
Rwanyange Rene Anthere













































































































































































