Abari mu rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo mu Rwanda, baravuga ko uru rwego rumaze kuzahurwa mu bukungu ku kigero cya 34% bagereranyije n’ikigero bariho muri 2019 mbere y’icyorezo cya COVID-19.
Batangaje ko bafite icyizere ko ibintu bishobora gusubira uko byari bimeze, niba ingamba zo kwirinda zikomeje kubahirizwa.
Igabanuka ry’imibare y’abandura icyorezo cya COVID-19 ndetse n’uburyo ibyemezo by’inama y’abaminisitiri bigenda byoroshya ingamba, ni bimwe mu birimo guha icyizere abari mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli ko ibintu bishobora gusubira mu buryo niba buri wese atiraye.
Baganira na RBA dukesha iyi nkuru, bamwe mu bafite amahoteli n’utubari bemeza ko ikigero cy’icyizere kirimo kuzamuka cyane bitewe n’ibyo babona, gusa ngo bigomba kujyana no kwirinda.
Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’ubukerarugendo n’amahoteli mu rwego rw’abikorera PSF, Frank Gisha avuga ko uru rwego rumaze kuzahuka ku kigero cya 34% bagereranyije n’uko byari bimeze muri 2019, ku buryo igisabwa ari ukutirara kugira ngo igihugu kitasubira inyuma.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, RDB Clare Akamanzi aherutse kuvuga ko imitangire myiza ya serivisi, ikwiye gushyirwamo imbaraga.
Muri 2019, urwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli nirwo rwari ku isonga mu kwinjiriza igihugu amadovize, ku buryo muri uwo mwaka hinjiye Miliyoni hafi 500 z’amadorali ya Amerika ndetse uru rwego rwatanze akazi ku basaga ibihumbi 160.
Mu 2020 Icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora ibikorwa by’ubukerarugendo ndetse no mu zindi zerivisi.
Leta yashyizeho ikigega nzahura bukungu aho uru rwego ubwarwo rwahawe agera muri miliyoni 50 z’amadorali.
Ubwanditsi












































































































































































