Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Uwari Ambasaderi Wa Amerika Muri DRC Ati: ‘Tuzakomeza Kubabera Inshuti’

Ambasaderi Lucy Tamlyn

Lucy Tamlyn wari ugiye kumara imyaka itatu ari Ambasaderi wa Amerika muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, yavuze ko nubwo agiye, azaharanira ko Washington ikomeza kuba inshuti ya Kinshasa.

Mu butumwa yatambukije kuri X, Tamlyn yavuze ko ashimira ubuyobozi bwa DRC n’abayituye kubera ubwuzu yabasanganye n’imikoranire muri icyo gihe cyose.

Kuri X, yanditse ati: “ Mu gihe nitegura kusa ikivi cyanjye cy’imyaka itatu muri iki gihugu, ndashima bifatika abaturage ba DRC kubera uko banyakiriye. Mwatubaniye neza kandi nizera ko no mu gihe kiri imbere, ibihugu byacu bizakomeza kubana neza no gufatanya.”

Lucy Tamlyn ni umudipolomate wavutse mu mwaka wa 1955, akaba yaratangiye guhagararira inyungu z’igihugu cye muri DRC guhera mu mwaka wa 2023.

Mbere yakoraga uwo murimo muri Sudani hari hagati ya Gashyantare na Kanama, 2022.

Yahageze avuye mu mirimo nk’iyo muri Repubulika ya Centrafrique, aho yakoze uwo murimo guhera mu mwaka wa 2019 kugeza mu wa 2022.

Hagati y’umwaka wa 2015 n’uwa 2018, yari Ambasaderi w’igihugu cye muri Bénin.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities