Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Uwashakishwaga Kubera Kwiba Moto Yafatiwe i Masaka

Mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Masaka  hafatiwe umugabo Polisi ivuga ko yari amaze kwiba moto yayisanze ahantu iparitse.

Polisi ivuga ko uwo muntu yacunze umumotari witwa Nsengiyumva Severien w’imyaka 24 aparitse moto, TVS 125 ku iguriro (Alimentation) riherereye mu Mudugudu wa Rebero, Akagali ka Gako muri Masaka agiye kugura icyo kurya, ahita ayisunika arayitwara.

Polisi ivuga ko byabaye mu masaha ya saa tanu z’ijoro (23h00), Nsengiyumva yahita atabaza inzego z’umutekano, zitangira ibikorwa byo gushakisha iyo moto.

Ukekwaho ubujura yabonye inzego z’umutekano ari gusunika moto mu muhanda, ayikubita hasi ariruka. Ni bwo bamwirutseho baramufata.

Akimara gufatwa yemeye ko moto yari ayibye, isubizwa nyirayo, naho uwibwe afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Masaka.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye UMUSEKE  ko Polisi yahagurukiye abajura biba ibinyabiziga,

Avuga ko abahanzwe amaso ngo bazafatwe barimo abiba abamotari, akangurira abamotari kujya baparika ahantu hagaragara, hafite umutekano.

CIP Gahonzire yasabye abamotari kujya bakorana n’inzego z’umutekano mu gutahura abanyabyaha, cyane cyane abajura, abacuruza ibiyobyabwenjye, ndetse n’abakora ibikorwa bihungubanya umutekano n’ituze by’abaturage.

Abamotari kandi barasabwa kujya bitondera bamwe mu bo batwara, kuko ngo hari igihe usanga bamwe ari abajura cyangwa inkozi z’ibibi, ugize amakenga ngo yahamagara Polisi, cyangwa izindi nzego z’umutekano zikabikurikirana.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities