Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Uzwi nka Papa Shaffy muri Cinema akeneye ubufasha ngo ahindurirwe impyiko

D’amour Seleman, Umusore w’ibigango uzwi nka Papa Shaffy muri Cinema nyarwanda ariko akaba yitwa D’amour Seleman, kuri ubu arembeye bikomeye muri CHUK kubera ikibazo k’impyiko ze zarwaye akaba asaba ubufasha ngo ajye kwivuriza mu Buhinde.

Uyu musore wamenyekanye muri Filime nyarwanda yagiye akina nka Rucumbeka, Ruganzu, Ndamahe n’izindi, amaze ibyumweru bibiri arembeye muri CHUK aho akeneye ubufasha bw’abanyarwanda n’abandi bagiraneza kugira ngo yivuze.

Ubwo twamusuraga aho arwariye, mu ijwi rifite intege nke cyane, D’amour yatubwiye ko ubufasha ahabwa n’abaganga buhenze cyane, ku buryo atakibashije kwirihirira imiti n’ibindi nkenerwa.

“Maze ibyumweru bibiri ndwaye, ubu ndikwivuza impyiko. Basanze zaragize ikibazo, gusa kuri ubu aho bigeze birasaba izindi ngufu, kuko izo nari mfite zarashize. Maze gutanga amafaranga arenga ibihumbi magana inani kandi nta kazi mfite gafatika.”

D’amour kuri ubu akeneye ibihumbi magana arindwi mirongo itanu buri cyumweru yo guca mu cyuma.

“Ubu ndi guca mu cyuma bita Diyarize, kugicamo hano muri CHUK inshuro imwe n’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu, kandi nsabwa kugicamo gatatu mu cyumweru. Ikindi gishoboka, bambwiye ko ari ukubona umuntu wampa impyiko. Ubwo ni ah’Imana cyangwa abagiraneza.”

D’amour Seleman wigeze kuba mu ngabo z’u Rwanda aragira icyo asaba Leta y’u Rwanda.

“Nyuma y’umugiraneza wampa impyiko ndasaba MINADEF na Leta y’u Rwanda ko yamfasha nk’umuntu wigeze gukorera igihugu, kuko aho umuntu aburiye ubushobozi Leta iramugoboka; nange ikaba yangoboka nkabona miliyoni cumi n’umunani zo kunjyana mu Buhinde bakampindurira impyiko.”

D’Amour Seleman wabaye muri Military Police akaba amaze imyaka 13 avuye ku rugerero, akeneye umuntu bahuje amaraso wamuha impyiko, akaba asaba Abanyarwanda muri rusange kugira icyo bakora ngo yivuze.

Raoul Nshungu

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities