Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

WASAC ivugwaho gutanga isoko rya miliyari hafi 33 nta nyigo ikozwe

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC) bavuze ko imicungire mibi ikomeje kurangwa mu kigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura, WASAC, iteye inkeke.

Mu makosa agaragazwa harimo  isoko  rya miliyari 32 na miliyoni zisaga 940 z’amafaranga y’u Rwanda ryo gukora imiyoboro y’amazi no gusana isanzwe mu mijyi 6 yunganira Umujyi wa Kigali ryatanzwe nta nyigo ibanje gukorwa, imyenda  irenga miliyoni 619 abantu babereyemo WASAC ariko ikaba itazi abo bantu, ikaba yararenze kuri ibyo igatanga isoko ryo kubashakisha, ndetse na miliyoni 155 zakoreshejwe na bamwe mu bayobozi ba WASAC zirenga  ku byo baba bagenerwa n’amategeko.

Ku wa mbere tariki ya 21 Nzeri 2020, abayobozi ba WASAC bitabye PAC kugira ngo batange ibisobanuro ku makosa yagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2017-2018.

Nk’uko tubikesha RBA, Abadepite bagize PAC bagaragaje ko kuba WASAC igiye kwisobanura kuri raporo ya 2017/2018 bigaragaza imikorere mibi kuko ibindi bigo n’inzego byo kuri ubu byisobanura kuri raporo ya 2018/2019.

Bagaragaje ko raporo z’imyaka 4 ishize, iki kigo cyagiye gikora amakosa mu bijyanye no kuzuza nabi ibitabo by’ibaruramari ndetse no kudashyira mu bikorwa inama bagirwa n’umugenzuzi mukuru.

Visi Perezida wa PAC, Depite Mukarugwiza Annonciata, yagize ati “WASAC yagaragayemo ibibazo bikomeye by’imicungire mibi y’umutungo, ibyo bikaba byaratumye igenzura ryagiye rikorerwa iki kigo cyaragiye kibona opinion y’agahomamunwa muri iyo myaka yose mu bijyanye no kuzuza ibitabo  by’ibaruramari, mu bijyanye no kubahiriza amabwiriza ibona opinion ya biragayitse. Ni yo mpamvu dusaba WASAC kudusobanurira impamvu z’ayo makosa atuma bahorana izina ry’agahomamunwa, niba ribahesha ishema, twe nk’Abanyarwanda cyangwa ababahagarariye ntibiduhesha ishema.”

Ku ruhande rwa WASAC, Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Umuhumuza Gisele, yagize ati “Nagira ngo mbivuge ntabiciye ku ruhande, icyagaragaye ni uko twatangiraga imishinga harimo kudakora igenamigambi rihamye, kugira ngo duhuze umushinga ndetse n’amafaranga ahari. Mu gutegura ibitabo by’ibaruramari twagizemo ikibazo cyo kutagira financial system ihari, ifatitse yakora neza. Kugeza uyu munsi turacyafite icyo kibazo, icyo rero gituma hari raporo zitabonekera igihe  kandi n’igihe zibonekeye hakazamo amakosa menshi.”

Mu gusubiza niba Financial system nizo zabateje ibyo bibazo, Umuhumuza yagize ati “Banyakubahwa badepite, financial system ntabwo zikoresha ariko zirafasha. Twemera intege nke zabayemo, kuko dukoresha financial system tutazi gukoresha, igatera ibibazo.”

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro, we avuga ko gukoresha nabi umutungo wa Leta bituma imikorere  yose y’ikigo WASAC igenda nabi. Akomeza avuga ko byongeraho no kuba WASAC inaniza ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta  mu  bijyanye no gutanga amakuru ashyirwa muri raporo.

Agira ati “Buriya tubirebye, WASAC yari ifite gahunda yuko nta Audit Report izagera mu nteko. Usibye ko WASAC  ari ikigo cya Leta ubundi twari kuba twararetse kujyayo kuko baratubujije. Iyaba bavugaga ngo uyu munsi byibura turafatanya na Accountant General byibura tugire ibaruramari rihamye rijyanye n’icyerecyezo cya Leta muri NST1, twatangira kugira icyizere ko wenda  mu minsi itaha bazajya bakora ibyo bashinzwe neza.”

Ku bijyanye no kubahiriza inama bagirwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, PAC ivuga ko WASAC kuva mu mwaka wa 2015 igenda isubira inyuma aho yavuye kuri 31 ku ijana, kuri ubu ikaba igeze kuri 19 ku ijana.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities