Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

XAVI HERNANDEZ, umutoza mushya wa Barcelona ikipe yakiniye

Biravugwa ko habura amasaha make umunyabigwi wa Barcelona Xavi Hernandez ngo asubire muri iyi kipe yo muri Esipanye nk’umutoza wayo, nyuma yaho birukaniye Ronald Koeman.

Kuri ubu bamwe mu bayobozi b’ikipe ya Barcelona bari mu gihugu cya Quatar aho uyu Xavi atoza ikipe ya Al Sadd yo mu mujyi wa Doha mu kiciro cya mbere muri shampiyona y’umupira w’amaguru muri iki gihugu, aho bagiye kuganira na bagenzi babo bayobora iyi kipe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu Xavi ubwe nyuma y’umukino banganyijemo n’ikipe ya Al-Duhail, yitangarije ko ibiganiro bisa n’ibyarangiye ari ikibazo cy’igihe gusa.

Avugana na TV3 yagize ati “Ndi umuntu mwiza cyane, amakipe yombi ari mu biganiro. Ni ikibazo cyo kumvikana kandi amaherezo bigomba kurangira ndishimye, amakipe yombi azi aho mpagaze ndakeka birangira vuba.”

Yakomeje ati “Sinjye Mesiya ahubwo ni ukugarura ibyishimo. Hariya hari ikipe nziza icyo dusabwa ni ugukora cyane tukareka guhangayika kandi turabitegereje twese.”

Xavi agiye gusimbura Ronald Koeman wirukanwe mu cyumweru gishize nyuma y’amezi 14 atoza iyi kipe ariko umusaruro ukanga ukaba iyanga.

Xavi Hernandez Creus w’imyaka 41 yabaye umukinnyi wa Barcelona (ikipe nkuru) kuva mu mwaka wa 1998 kugeza mu 2015 ubwo yahavaga yerekeza muri iyi kipe atoza ubu.

Raoul Nshungu

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities