Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Zambia yahambirije abaturage ba DRC bayibagamo bitemewe

Umupaka wa DRC na Zambia. Ifoto: Al Jazeera.

Igihugu cya Zambia cyafashe abarenga 80 bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakekwaho kuba k’ubutaka bwayo badafite ibyangombwa byemewe n’amategeko.

Ibi byabaye mu mpera z’Icyumweru gishize, mu gikorwa cyagutse cyakozwe n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Zambia cyibanze mu mujyi wa Ndola.

Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko abo bantu bakekwagaho kuba muri Zambia mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga abinjira n’abasohoka.

Radio Okapi ivuga ko iki gikorwa cyashyigikiwe n’izindi nzego z’umutekano za Zambia, cyakorewe mu bice bitandukanye bya Ndola birimo Hill Crest, Mitengo, Kawama, Kansenshi na Dola Hill.

Ubuyobozi bwa Zambia bwatangaje ko muri rusange abantu barenga 170 b’abanyamahanga bakekwa ho kuba muri icyo gihugu mu buryo butemewe, barimo abarenga 80 bakomoka muri DRC.

Nyuma yo kugenzura ibyangombwa by’abo bantu, hafashwe ibyemezo birimo ko Abanyekongo 15 bari bafite ubuhungiro bimuriwe  mu nkambi ya Meheba Refugee Camp, iherereye muri Zambia. Abantu bakuru 10 n’abana 26 badafite ibyangombwa birukanwe muri iki gihugu banyujijwe ku mupaka wa Sakania. Abandi baturage ba DRC  bigaga muri Zambia badafite uruhushya rwemewe rwo kuhaba basabwe kuva ku butaka bw’icyo gihugu.

Ubwo kandi niko hari abantu batanu bo muri DRC bagifungiye mu maboko y’inzego z’umutekano, mu gihe hagikomeje iperereza no kureba ibishobora gukurikiraho mu mategeko.

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Zambia rwibukije ko abanyamahanga bose baba muri icyo gihugu bagomba kubahiriza amategeko agenga abinjira n’abasohoka, kandi ko uzafatwa ayarenzeho ashobora azasubizwa iwabo  ku ngufu.

Zambia ni kimwe mu bihugu byo mu Majyepfo ya Afurika byakira impunzi nyinshi, cyane cyane zituruka muri DRC kubera ibibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Inkambi ya Meheba ni imwe mu nkambi nini kandi za kera zakira impunzi muri ako karere.

Ariko nubwo hari politiki yo kwakira impunzi, amategeko ya Zambia asaba ko impunzi ziguma mu nkambi zagenewe cyangwa zigakora ingendo zifitiye uburenganzira bwihariye.

Mu myaka ishize, ibihugu byinshi byo mu karere ka Afurika y’Amajyepfo byakajije umurego mu kugenzura abimukira badafite ibyangombwa, bitewe n’impamvu zirimo kurinda ko zahungabanya umutekano w’imbere mu gihugu, kurengera isoko ry’umurimo no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Gufata no kwirukana abimukira bishobora kugira ingaruka ku mubano w’ibihugu, cyane cyane iyo harimo impunzi.

Ariko akenshi ibi bikorwa biba bishingiye ku mategeko y’igihugu, kandi bigakorwa mu rwego rwo kurinda ubusugire bwacyo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities