UMUBYEYI Nadine Evelyne
Ni mu rubanza rukomeje mu bujurire, mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa; Aho abatangabuhamya batandukanye bashinja Muhayimana Claude, gutwara interahamwe zajyaga kwica Abatutsi, babaga bihishe mu bice bitandukanye bya Kibuye.
Muhayimana Claude wari umushoferi muri ‘Projet pèche’ yakorerwaga mu kiyaga cya Kivu, mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye (mu Karere ka Karongi ubu); mu gihe cya jenoside ngo yagaragaye atwara imodoka zitandukanye, nk’uko abatangabuhamya bamushinje bavuga.
Umwe mu batangabuhamya bari i Paris, yagaragaje uruhare rwa Muhayimana muri jenoside nk’uwo bari kumwe, kuko we yemera ko yari mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri sitade Gatwaro, mu Kigo cya Saint Jean no muri Nyamishaba; nk’uko yabihamijwe n’Urukiko Gacaca.
Yagize ati “Muhayimana yagize uruhare rukomeye. Hari tariki ya 18, hari igitero cyagabwe n’abajandarumwe n’abasirikare bari bagose iki gice. Icyo gihe ni twe twari tuzengurutse sitade; ku munsi wakurikiyeho twasubiyeyo, kandi Claude twari kumwe. Hari umusore wakomerekejwe na gerenade, ntiyari yagapfuye, Muhayimana yaraje aramuhuhura.”
Kimwe na we, bamwe mu barokokeye jenoside mu bice bitandukanye bya, bakomeza kugaragariza urukiko ko Muhayimana yagize uruhare runini mu bwicanyi bwahakorewe, nk’uwafashaga abicanyi kugera aho Abatutsi bihishe.

Muhayimana Claude, uri kuburanishwa mu bujurire
Kaneza (izina ryahinduwe) warokokeye mu Bisesero, yabwiye urukiko uburyo Abatutsi bagerageje kwirwanaho bifashisha amabuye gusa, ariko nyuma bikaza kwanga kuko haje igitero kibarenze ubushobozi; ubwo Interahamwe zari zimaze kwica abahungiye mu nsengero n’ahandi hose.
Ati “Tariki ya 13 n’iya 14 twahuye n’igitero, kirenze ubushobozi twari dufite. Cyari kirimo abicanyi benshi, abasirikare, abajandarume, abapolisi ba komini… kandi abo bose bari baratojwe bikomeye; baje baturutse imihanda yose bazanywe na za bisi. Twabyutse tubona igitero kinini cy’abasirikari bafite intwaro, twahise tubona ko kubarwanya bitagishobotse, kuko twateraga amabuye bo bagatera gerenade. Icyo gihe twapfushije abantu barenga ibihumbi 40, mu minsi 2 gusa.”
Yahinduranyaga imodoka atwara abajya kwica Abatutsi
Mu gihe cya jenoside, Muhayimana yagaragaye atwaye imodoka zitandukanye, ahagana hagati muri Mata, hose akaba yaratwaraga Interahamwe n’abajandarume babaga bafite intwaro (iza gakondo ndetse n’imbunda) ngo bagiye kwica Abatutsi, nk’uko umutangabuhamya yabivuze.
Ati “Namubonye mu modoka zitandukanye, Toyota Hilux y’umutuku yari iy’umushinga w’uburobyi, nayimubonyemo rimwe, yari wenyine. Ubundi namubonye atwaye Daihatsu yari iya Bwana Bongo, umushoramari wakoreraga kuri ‘Guest House’… [ ], uwo munsi yari atwaye Interahamwe n’abajandarume.”
Umutangabuhamya wundi, uvuga ko yanakoranaga na Muhayimana Claude mu mushinga w’uburobyi, yamushinje kugira uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Bisesero.
Yagize ati “Mu gihe cya jenoside, nyuma y’ubwicanyi bwakorewe muri Sitade, nabonye Muhayimana atwaye imodoka ya Bongo, ajyana Interahamwe mu misozi ya Karongi na Bisesero, kugira ngo zijye kwica Abatutsi.”
Avuga kandi ko yabonye Muhayimana ari kumwe n’umujandarume witwaga Mwafurika, ngo yari azwi cyane; bafatanyije gukura Interahamwe muri Sitade ya Gatwaro, bazijyana kwica Abatutsi mu mujyi wa Karongi, ariko ibi bikorwa byo gutwara abicanyi ngo yabihagaritse muri Kamena 1994, ubwo ingabo z’u Bufaransa zageraga ku Kibuye.
Muhayimana Claude ubu ufite imyaka 65, ashinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu bice by’iyahoze ari Perefegitura ya Kibuye (ubu ni mu Karere ka Karongi), n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Urugereko rw’iremezo rw’urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa, ku wa 16 Ukuboza 2021 rwari rwamuhamije ubufatanyacyaha muri jenoside, rwemeza ko yatwaraga Interahamwe, rumuhanisha gufungwa imyaka 14 aho yafunzwe 1 gusa, ubundi agakurikiranwa n’ubutabera ari hanze ya gereza, ari na bwo yajuriye.













































































































































































