Perezida wa Madagascar, Michael Randrianirina, yafashe icyemezo cyo gusesa Guverinoma yose y’icyo gihugu, harimo no kwirukana Minisitiri w’Intebe wari uriho. Ibi bikaba byatangajwe n’umuvugizi wa guverinoma, uvuga ko guverinoma yahise ihagarika ibikorwa byayo, kandi ko Perezida azashyiraho Minisitiri w’Intebe mushya nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga ry’igihugu, gusa hakaba hatatangajwe impamvu y’icyo cyemezo cyo gusesa guverinoma.
Perezida Randrianirina, yahoze ari umusirikare ufite ipeti rya koloneli, akaba ayoboye Madagascar by’agateganyo kuva mu Ukwakira umwaka ushize, nyuma y’uko uwari Perezida ahunze igihugu bitewe n’imyigaragambyo.
Iyo myigaragambyo yatangijwe n’urubyiruko guhera muri Nzeri 2025, rwamagana ibibazo bikomeye by’ibura ry’amazi n’amashanyarazi. Nyuma iyi myigarambyo yaje gukura igera ku rwego rw’imyigaragambyo ikomeye mu gihugu, aho inzego z’umutekano zagerageje kuyihagarika ku ngufu bigatuma abantu benshi bapfa abandi bagakomereka.
Umuryango wa SADC (Southern African Development Community) wari warasabye ubuyobozi bwa gisirikare buriho gutanga gahunda igaragaza uko demokarasi izasubizwa mu gihugu, harimo no gutegura amatora mbere y’uko ukwezi kwa Gashyantare 2026 kurangira.
Muri iki gihugu kandi hari igitutu gikomeje kwiyongera, cyane cyane gituruka ku rubyiruko rwo mu mutwe witwa Gen Z, ruvuga ko guverinoma ikwiye gushyirwamo abantu benshi mu buryo bunoze. Amakuru aturuka muri Madagascar avuga ko imitwe ibiri y’abarwanashyaka, ari yo Gen Z na Gen Y, yahaye ubutegetsi amasaha 72 ngo Perezida Randrianirina abe yeguye ku butegetsi.
Iyo mitwe ivuga ko impamvu ari ukutishimira imikorere ya guverinoma kuko itabashije gukemura ibibazo byugarije abaturage. Banavuze kandi ko bashidikanya ku buryo Minisitiri w’Intebe mushya yashyizweho mu Ukwakira, bavuga ko byakozwe mu buryo butarimo ubwisanzure cyangwa kugisha inama abaturage.







































































































































































