Inteko Ishinga Amategeko ya Senegal ku wa Gatatu yemeje itegeko rishya ryongera ibihano abakora imibonano mpuzabitsina bahuje ibitsina bahabwa, aho ushobora gufungwa kugeza ku myaka 10. Iri tegeko risigaje gushyirwaho umukono na Perezida Bassirou Diomaye Faye kugira ngo ritangire gukurikizwa.
Iri tegeko ryatowe ku bwiganze buri hejuru mu Nteko Ishinga Amategeko, rikaba rikubiyemo n’ibihano bishobora gutangwa ku muntu wese ushobora kugaragara ko ayishyigikiye, ateza imbere cyangwa atera inkunga ibikorwa bijyanye nayo. Amakuru aturuka mu bitangazamakuru agaragaza ko kuva muri Gashyantare hamaze gufatwa abagabo benshi bakekwaho ibi byaha, nyuma y’uko polisi ifashe abantu 12 barimo n’abamenyekanye cyane kuri ibi bikorwa muri iki gihugu.
Itegeko rishya rivuga ko ibi bikorwa byiswe ibinyuranyije n’umuco kamere, bishobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’icumi, mu gihe mbere ibihano byari hagati y’umwaka umwe n’itanu. Nanone umuntu wese ushishikariza cyangwa uvuganira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’irindwi.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko hari abantu benshi batawe muri yombi hashingiwe ku birego by’abandi cyangwa se kugenzura telefoni zabo, ndetse amazina y’abafashwe akajya atangazwa mu ruhame. Itegeko rishya ariko rinateganya ibihano ku muntu ushinja undi ibi byaha adafite ibimenyetso bifatika.
Itegeko rishya rivuga kandi ko niba icyaha cyakorewe ku mwana muto, igihano gishobora kugera ku myaka icumi y’igifungo. Uretse igifungo, abahamwe n’icyaha bashobora no gucibwa amande ari hagati ya miliyoni ebyiri na miliyoni icumi z’amafaranga ya CFA, akaba ari hagati y’ibihumbi 100 na miliyoni 1.5 yari asanzwe ateganywa.
Muri iki gihe, ikibazo cy’uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina cyakomeje guteza impaka muri Senegal, igihugu gifite abaturage benshi b’abayisilamu. Amadini menshi muri iki gihugu yakunze gukora imyigaragambyo asaba ko ibihano byakazwa kurushaho. Iyi ngingo kandi yigeze no kugarukwaho na Minisitiri w’Intebe Ousmane Sonko mbere yo kujya ku butegetsi mu 2024, aho yari yarasezeranyije kuzakaza amategeko arebana n’ibi byaha.
Muri rusange, ibihugu byinshi byo muri Afurika bikomeje kugira amategeko abuza imibonano mpuzabitsina y’abo bahuje ibitsina. Muri Afurika, nibura ibihugu 32 muri 54 bifite amategeko abihana, mu gihe ibihugu bimwe nka Uganda, Mauritania na Somalia byo biteganya igihano cy’urupfu kuri ibyo byaha. Ibindi bihugu birimo Kenya, Tanzania na Sierra Leone byo biteganya igifungo gishobora kugera ku myaka 10 cyangwa kirenzeho.













































































































































































