Mu gihe cy’iminsi itanu ni ukuvuga guhera tariki 24 kugeza tariki 29, Ugushyingo, 2025 Abadepite bazakorera ingendo mu baturage basure uko ibikorwa bya Guverinoma byerekeye iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka bihagaze.
Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’Inteko Ishinga Amategeko mu ijoro ryo kuri uyu Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo 2025, rivuga ko izo ngendo zizabera mu Ntara zose ariko tariki 25 na 26, Ukuboza 2025 bikazabera mu Mujyi wa Kigali.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, wasinye kuri iri tangazo yemeza ko Inteko Ishinga Amategeko ishyigikiye ko iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka rinozwa noga kandi rikibanda ku byifuzo by’abaturage.
Mu itangazo ry’Inteko hari ahagira hati: “Gusura abaturage tukaganira nabo bifasha kongera ingufu mu kugenzura no gushyigikira gahunda za Leta zigira uruhare mu iterambere rirambye.”
Abadepite bazagera mu mirenge 237, bakazasura ibikorwa bigaragaza iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze iboneye y’ubutaka harebwe n’ibikorwa bikiri inyuma bishobora gutezwa imbere.
Bazaganira n’ubuyobozi bw’aho biri, bakorane inama n’abayobozi b’Imirenge n’Akarere.
Abaturage nabo bazaganirizwa, bibutswe akamaro ko gutura aho byagenewe, babwirwe ibyiza byo kuhatura birinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga binyuze mu gutura mu manegeka.
Bazibutswa kandi ko kwita ku bikorwaremezo byabegerejwe ari bo bigirira akamaro n’ababakomokaho bityo bumve ko kubibungabunga ari inshingano zabo mbere y’uko ziba iza Leta.
Abadepite bazifatanya kandi n’abaturage mu muganda rusange urangiza ukwezi k’Ugushyingo 2025, mu rwego rwo kongera imbaraga mu bikorwa by’iterambere, isuku n’umutekano bibera aho batuye.

Ni igikorwa kiri butangire kuri uyu wa Mbere tariki 24, Ugushyingo, 2025.












































































































































































