Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abadepite Bagiye Kwegera Abaturage

Abadepite bagiye kongera kwegera abaturage.

Mu gihe cy’iminsi itanu ni ukuvuga guhera tariki 24 kugeza tariki 29, Ugushyingo, 2025 Abadepite bazakorera ingendo mu baturage basure uko ibikorwa bya Guverinoma byerekeye iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka bihagaze.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’Inteko Ishinga Amategeko mu ijoro ryo kuri uyu Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo 2025, rivuga ko izo ngendo zizabera mu Ntara zose ariko tariki 25 na 26, Ukuboza 2025 bikazabera mu Mujyi wa Kigali.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, wasinye kuri iri tangazo yemeza ko Inteko Ishinga Amategeko ishyigikiye ko iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka rinozwa noga kandi rikibanda ku byifuzo by’abaturage.

Mu itangazo ry’Inteko hari ahagira hati: “Gusura abaturage tukaganira nabo bifasha kongera ingufu mu kugenzura no gushyigikira gahunda za Leta zigira uruhare mu iterambere rirambye.”

Abadepite bazagera mu mirenge 237, bakazasura ibikorwa bigaragaza iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze iboneye y’ubutaka harebwe n’ibikorwa bikiri inyuma bishobora gutezwa imbere.

Bazaganira n’ubuyobozi bw’aho biri, bakorane inama n’abayobozi b’Imirenge n’Akarere.

Abaturage nabo bazaganirizwa, bibutswe akamaro ko gutura aho byagenewe, babwirwe ibyiza byo kuhatura birinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga binyuze mu gutura mu manegeka.

Bazibutswa kandi ko kwita ku bikorwaremezo byabegerejwe ari bo bigirira akamaro n’ababakomokaho bityo bumve ko kubibungabunga ari inshingano zabo mbere y’uko ziba iza Leta.

Abadepite bazifatanya kandi n’abaturage mu muganda rusange urangiza ukwezi k’Ugushyingo 2025, mu rwego rwo kongera imbaraga mu bikorwa by’iterambere, isuku n’umutekano bibera aho batuye.

Ni igikorwa kiri butangire kuri uyu wa Mbere tariki 24, Ugushyingo, 2025.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Kwibuka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwongeye kwibutsa abaturage kwitegura neza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bushimangira akamaro ko...

Football

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yatangaje ko u Rwanda rwamaze gutanga kandidatire yo kwakira irushanwa rya African Nations League...

Football

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Mata 2026 ari umunsi w’ikiruhuko ku gihugu...

Amakuru

Our Reporter Nairobi, Kenya, 01 April 2026:  Livestock diseases continue to pose a significant threat to farmers’ livelihoods, food security and public health in...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities