Ibibazo binyuranye bishingiye ku miyoborere mu rugaga rw’abahesha b’Inkiko b’umwuga ndetse n’ibishingiye ku mategeko, ni bimwe mu byakirijwe Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta mu nteko rusange yo ku wa 10 Nyakanga 2023.
Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, ubwo yitabiraga Inteko rusange y’abahesha b’inkiko b’umwuga, ibibazo bamugejejeho byatumye avuga ko bimwereka ko hari aho urugaga rwabo rutaragera. Yabasabye kubanza kubyikemurira byabananira Minisiteri y’ubutabera ikabona kubizamo.
Minisitiri Dr Ugirashebuja agira ati “Mu bibazo batubwiye koko hari ibigendanye n’amategeko kuko hari amaze imyaka igera ku icumi abantu bagomba gusubiramo cyane cyane ko hari ibyagiye byiyubaka. Ibindi ni uko hari ibibazo biba biri mu ngaga, ibyinshi tugomba gufatanya na bo ngo bibonerwe umuti. Icyangombwa ni ubushobozi bwo kubibonera kandi turizera ko uhari.”
Ku bijyanye n’imbogamizi zishingiye ku mategeko, Dr. Ugirashebuja yasabye abahesha b’inkiko b’umwuga bajya bakurikirana imanza zaciwe neza, bakazikusanya na zo zikazajya zifashisha mu guca izindi zifitanye isano na zo.
Me Niyonkuru Jean Aime, Perezida w’Urugaga rw’abahesha b’Inkiko b’umwuga mu Rwanda, atangaza ko Minisitiri w’ubutabera yabahaye impanuro ndetse anabibutsa inshingano zabo kandi bagiye kugira icyo bakora.
Agira ati “Tugiye gushaka umwiherero nk’abahesha b’inkiko b’umwuga kandi tugiye kubishyiramo imbaraga. Tugiye kandi gushaka inzego dukorana dushake amahugurwa.”Me Karasira Collette Ratifah, na we ni umuhesha w’Inkiko w’Umwuga. Avuga ko hari byinshi bagombye kubanza kwikemurira bakabiganiraho ubwabo. Agira ati “Inama twagiriwe ni igihe cyiza cyo kuganira ku bibazo byacu, byatunanira tukabona kubishyikiriza Ministeri y’ubutabera.”
Bamwe mu bahesha b’Inkiko b’Umwuga bavuga ko ahanini ibibazo bafite usanga bishingira imbere mu rugaga n’ubwo batabura guhura n’ibishingiye ku miterere y’amategeko.
Me. Uwimana Ismael amaze imyaka 16 ari Umuhesha w’Inkiko w’umwuga, avuga ko harimo ibibazo rimwe na rimwe bishingira ku mategeko. Agira ati “Twifuza ko amategeko ajyanye n’irangiza ry’imanza no kugurisha ingwate byahurizwa mu gitabo kimwe, ku buryo byatworohereza twese nk’abanyamategeko.”
Ku rundi ruhande agira ati “Dusaba nk’abantu bakuriye mu rugaga dukwiye guhuriza hamwe ntihagaragare amakimbirane mu rugaga rwacu, kuko buri wese hari icyo ashoboye. Bidusaba gukereza cyane ndetse tukanakorana n’ingaga zo hanze. Twifuza kandi icyicaro cyacu tukava mu bukode kuko na byo biri mu bitudindiza.”
Me Karasira kimwe n’abandi batari bake, bavuga ko hari imikoranire itanoze n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, kuko hari ubwo biba bigoye ko urubanza rurangizwa neza igihe inzego z’ibanze zitarabasinyira.
Me Bajeneza Gervais mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, avuga ko hari ibibazo byinshi biri mu rugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga, agashima inama ya Minisitiri w’ubutabera wabasabye ko bagomba kubyikemurira.
Agira ati “Minisitiri w’ubutabera yaduhaye amahirwe yo kubanza kwikemurira ibibazo biri iwacu. Ibibazo byinshi birimo ni ibibazo by’imiyoborere, kuko ubundi ubuyobozi buba bufite umurongo buganishamo abo bayobora. Ubuyobozi dufite ubu aho gufata icyerekezo kireba abanyamuryango bose ahubwo bahisemo gusa n’abahangana n’abo basimbuye. Iyo haje rero amatiku bindindiza iterambere ry’urugaga. Twifuza natwe ko bikemuka tudahugiye mu matiku ya munyangire na munyumvishirize…”
Bimwe mu bibazo abahesha b’inkiko b’umwuga bagaraza biri mu rugaga rwabo, bivugwa ko ibyinshi bishingiye ku miyoborere itanoze kuko hateguwe gahunda y’inama yo ku wa 10 Nyakanga 2024, ku murongo w’ibyigwa ntihashyirwemo kubanza gusuzuma imyanzuro y’Inteko rusange yo ku wa 10 Werurwe 2022, ngo isuzumwe, ikorerwe n’ubugororangingo hanyum ayemezwe. Ibyo ngo byari gutuma banareba aho igeze ishyirwa mu bikorwa.
Ikindi kivuga na none gishingiye ku miyoborere ni uko Biro yatanze isoko ry’Abagenzuzi b’imari (External Auditors) nta mwanzuro n’umwe bagendeyeho, ibyo ngo bikaba ari amakosa mu miyoborere.
Hiyongeraho ko mu rugaga harimo umwuka mubi wo gusebanya no guharabikana, gusenya inzego z’urugaga kandi bikagirwa ubwiru, kwima abanyamuryango ijambo ushatse kuvuga agakurwa mu rubuga bahuriramo, guterwa ubwoba binyuze mu kwitaba urwego rushinzwe imyitwarire ngo bakabwirwa ko bazanirukanwa mu mwuga, ubu abahesha b’inkiko benshi bakaba barabujijwe ubwisanzure.
Bavuga kandi ko batunguwe n’umushinga w’amategeko ngengamikorere basabwe kwemeza mu Nteko Rusange kandi abahesha b’inkiko b’umwuga batarigeze bagishwa inama kuri uwo mushinga, mu gihe hari indi mishanga Biro yashyikirijwe ikaba yarashyizwe mu kabati.
Bashinje kandi Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’inkiko b’umwuga kuba yarasinye rwihishwa amasezerano n’ikigo cy’ubwishingizi (RADIANT) adahawe ububasha n’Inteko Rusange, nyamara agashyira ku ngingo y’umunsi ibiganiro ku bwishingizi mu gihe yasinye amasezerano mu kwezi kwa Kamena 2023 azarangira mu Kamena 2024.
Ku birebana n’izi ngingo ebyiri za nyuma, Ikinyamakuru Panorama cyatangiye kwinjira mu bucukumbuzi, kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’ibyo abanyamuryango bavuga ko Perezida abishyiraho umukono atabifitiye ububasha. Mu minsi mike tuzabibagezaho.
Rwanyange Rene Anthere

























































































































































































