Abahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama bavuga ko imbuto z’umuceri muremure yitwa Fashingabo n’indi yitwa ‘Imbaturabukungu’ zitagitanga umusaruro.
Biterwa n’uko izo mbuto zimaze igihe zihingwa zidasimbuzwa cyangwa ngo ubutaha buhabwe umwanya wo kwisubira ngo bubike ifumbire.
Babwiye Imvaho Nshya ko byaba byiza RAB ibahaye indi iboneye ishobora kwera.
Izo mbuto zombi zimaze imyaka 10 zihingwa zidasimbuzwa.
Zaje zisimbura izindi na zo zari zimaze igihe zitari zigitanga umusaruro ufatika, babonye izo babona umusaruro mwiza, ubu nazo rero zashaje, zatangiye no kurwara.
Thamari Nyiransabimana wo muri koperative COPRORIKI avuga ko yahombejwe n’izi mbuto zitakera mu gishanga cy’umuceri cya Bugarama.
Ati: “Ngitangira guhinga imbuto Fashingabo mu myaka irenga 10 ishize, nasaruraga imifuka 15 kuzamura. Ubu sindenza imifuka 12 kandi nakoresheje imbaraga ziruta izo nakoreshaga icyo gihe. Ku mbuto yitwa Imbaturabukungu nezaga imifuka 16 kuzamura ku butaka mpingaho. Ubu na bwo nakoze iyo bwabaga ntirenza 12.”
Mukeshimana Thacienne wo muri koperative ya KOJIMU yagize ati: “Ariko niba hari imbuto tugihinga ari imwe kuva mu 2011 isaranganya ry’igishanga ritangiye, n’ubu idasimburwa, murumva itarahaze ubutaka? Icyo gihe igikurikiraho ni ukurwaragurika, ntitange umusaruro yatangaga mbere kuko nta ngufu iba igifite.”
Yongeyeho ati: “Ni byo biri kutubaho muri iki kibaya. Iyitwa Basomati ni yo igipfa guhanyanyaza nubwo nayo itagihumura neza nka mbere, ariko izo zindi nta musaruro ugaragara zigitanga. Zikeneye kugira izo tuzisimburanya kuko tutakirenza toni enye kuri hegitari kandi mbere zararengaga esheshatu.”
Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama witwa Ukozehasi André avuga ko iki kibazo gihangayikishije abahinzi b’umuceri barenga 7, 500.
Ati: “Tubona nk’uburwayi bwibasira izi mbuto n’udusimba twitwa utumatirizi tuzibasha, biterwa n’uko izi mbuto nta ngufu zigifite zo guhangana n’ubutaka bw’ino, ibyo abahinzi bavuga ni ukuri natwe turabibona na RAB irabibona inatwizeza buri gihe igisubizo kirambye ni uko gitinda.”
Turi gushaka igisubizo
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RAB, Dr Solange Uwituze avuga ko iki kibazo bakizi n’igisubizo cyacyo kiri gushakwa.
Ati: “Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Bugarama bibanze ku guhinga imbuto ebyiri ari zo Fashingabo ufite intete ndende itanga umusaruro uri hagati ya toni esheshatu na zirindwi kuri hegitari n’Imbaturabukungu kubera ko zifite igiciro cyiza ku isoko n’umusaruro mwiza. Ariko banahinga n’izindi mbuto nka ‘Twigire’ na ‘Jya mbere’ zitanga umusaruro uri hagati ya toni eshanu na toni esheshatu kuri hegitari.”
Dr. Uwituze avuga ko mu rwego rwo kongera imbuto z’umuceri zihingwayo, hari imbuto nshya yitwa ‘Keza’ yunganira Basmati iri gutuburwa kugira ngo izahahingwe ku bwinshi.
Izatangira guhingwa mu gihembwe cy’ihinga B kizatangira muri Mutarama, 2026, naho imbuto ya Keza nayo ikazatangira kugera ku bahinzi bidatinze.
Ikigo ayobora kandi giteganya gusohora ubundi bwoko bufite intete ndende, zinafite umusaruro uri hejuru y’uwa Fashingabo.
Asaba abahinzi kwihangana akabizeza ko ibi bizaba ari ibisubizo birambye.
Ikibaya cy’umuceri cya Bugarama gihingwa kuri hegitari hafi 1500, hagahingwa n’amakoperative ane agizwe n’abahinzi barenga 7,500.












































































































































































