Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abakora ikoranabuhanga ba Irani bigambye kwinjirira telefoni y’uwayoboye ingabo za Isiraheli

Lt Gen Halevi wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za Isiraheli.

Abo bahanga bivuze ibigwi ko bakoresheje ubuhanga mu ikoranabuhanga bashobora kwinjirira telefoni ya Lt Gen Halevi wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za Isiraheli

Mu rwego rwo kwerekana ko ibyo bavuga ari ukuri, bashyize kuri murandasi amashusho y’uwo musirikare mukuru wayoboye ingabo za Isiraheli mu ntambara na Hamas ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru b’Abarabu barimo abo muri Qatar n’abo muri Jordan.

The Jerusalemu Post (Ikinyamakuru gikomeye kurusha ibindi muri Isiraheli) yatangaje ko itangazo abo bahanga basohoye rivuga ko igikorwa cyo kwinjira mu makuru ye cyamaze imyaka myinshi, bikarangira bibye dosiye hafi 19,000 zifite amakuru y’ibanga.

Izo dosiye zirimo amashusho y’inama z’ibanga, amakarita y’igenamigambi rya gisirikare, ndetse n’amashusho yafatiwe iwe mu rugo.

Amashusho yashyizwe hanze agaragaza kandi inyandiko ze bwite zimuranga, amashusho ari kumwe n’umuryango we, hamwe n’abayobozi bakuru ba IDFi Israel Defense Force) n’abandi basirikare amazina yabo akaba yagizwe ibanga.

Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa Gatatu iryo tsinda ryo muri Irani ryitwa Handala ryari ryatangaje ko rigiye gushyira hanze amakuru yerekeye Halevi.

Mu butumwa bw’abagize iryo tsinda bwa mbere hagiraga hati: “Handala yicaye ahantu h’ingenzi  kandi mwese muri munsi y’ubugenzuzi bw’ubutasi bwacu.”

Bunzemo  bati: “Mu myaka myinshi ishize, Handala yagize uburyo bwo kubona amafoto yose y’ukuri, adahinduwe, aturutse muri sisiteme z’abayobozi bakuru banyu.”

Handala yanenze Halevi, ivuga ko “amateka ye arimo Jenoside, kwica abasivili, ibitero by’indege bidatoranya, n’ibyaha by’intambara. Ibitero byinshi byagabwe kuri Gaza, ubwicanyi bw’abantu bwateguwe, ndetse no gusenya ibikorwa by’abaturage byakorewe ku buyobozi bwe n’amabwiriza ye.”

Iri tsinda ryitiriwe umuco wa Handala ushyigikira Abanyapalestina, wakozwe n’umunyabugeni w’amakarita ya politiki Naji al-Ali, ukaba ikimenyetso cyo kurwanya Isiraheli bikozwe n’Abanyapalestina.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities