Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

PSD yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi

Rene Anthere Rwanyange

Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho y’abaturage (PSD), binyuze mu butumwa bukubiye mu itangazo ryo ku wa & Mata 2026, ryashyizweho umukono na Perezida wa PSD, Hon Dr Vincent Biruta, bugira buti “Mu gihe twibuka   ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage P.S.D. ryifatanyije n’abanyarwanda bose kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Muri ibi bihe byo kwibuka, Ishyaka P.S.D ryunamiye kandi rihaye icyubahiro abishwe muri Jenocide yakorewe abatutsi bazira uko baremwe ,rifashe mu mugongo  abayirokotse  kandi rirashishikariza  Abanyarwanda , by’umwihariko Abayoboke baryo, kwitabira gahunda yo kwibuka no kuba hafi abarokotse Jenoside.”

Ishyaka P.S.D. rirahamagarira Abanyarwanda bose kwamagana ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ikwirakwiza ry’ingengabitekerezo ya Jenoside bikomeje kugaragara mu karere u Rwanda ruherereyemo n’ahandi ku Isi amahanga arebera.

Ubutumwa bukomeza bugira buti “Ishyaka P.S.D. rirashishikariza Abanyarwanda bose gukomeza guharanira  Ubumwe n’ubudaheranwa nk’imbaraga zizatugeza ku mibereho myiza n’amajyambere twifuza.”

“Twibuke twiyubaka”.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Munezero Jeanne d’Arc Abakozi b’Ikigo gicunga umutekano muri za Sitade, Tiger Gate S, biyemeje guteza imbere uburezi bw’abana bakomoka mu miryango ifite amikoro make,...

Ibitekerezo

By Aly S. Maherali, Vice Chair, MIC Global Risks Insurance Brokers (Uganda) Limited For businesses in Uganda, whether small and growing or more established...

Urubyiruko

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rw’u Rwanda gukoresha amahirwe ruhabwa mu buyobozi no mu zindi nzego mu gutegura ejo hazaza h’igihugu, rugaragaza ko kuba...

Imanza

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza igaragaza ko ibyaha bibangamiye umuryango nyarwanda bikomeje kuba ikibazo gikomeye, nyuma y’uko imanza zabyo zakiriwe mu nkiko ziyongereye mu mwaka w’ubucamanza...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities