Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibidukikije

Abana 40 b’ingagi bgiye kwitwa amazina

Raoul Nshungu

Urwego rw’igihugu rw’iterambere – RDB, ruvaguga ko umuhango wo kwita amazina abana 40 b’ingagi uzabera mu Kinigi mu karere ka Musanze  tariki ya 5 mu kwezi kwa Nzeri 2025.

RDB ivuga ko yishimiye u Rwanda n’abanyarwanda bishimiye kongera gukora iki gikorwa cy’Ingirakamaro ,  kuri iyi nshuro hazitwa amazina abana 40 barimo 18 bavutse mu mwaka wa 2024.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa, agira ati “Twishimiye kwizihiza ku nshuro ya 20 Kwita Izina, umuhango wabaye ikimenyetso cyo kubungabunga, Sosiyete n’umuco w’u Rwanda. Hashimwe Umuhate n’ubufasha bya Guverinoma y’u Rwanda, abafatanyabikorwa n’abaturage.”

Irène Murerwa akomeza agira ati ”Ingagi zo mu misozi zariyongereye cyane ku muspzi wa Virunga aho zavuye kuri 880 muri  2012 zikagera hejuru ya  1,063 Ibi bigaragaza umusaruro w’uburyo bwo kubungabunga (urusobe rw’ibinyabuzima) bushingiye ku baturage n’ubufatanye bw’ingenzi.”

Ubuyobozi bwa RDB buvuga ko nyuma y’uyu munsi hazabaho ibikorwa byinshi birimo ko RDB izatangiza urubuga rwo gukusanya inkunga yo gusana pariki y’ibirunga mu rwego rwo gukomeza guha ingagi ubuzima bwiza kandi bwisanzuye.

Umwaka ushize ibi birori nibwo byari  bigiye kuba ku nshuroya 20 ariko birasubikwa kubera indwara ya Marburg yari yagaragaye mu Rwanda.

Kuva mu 2005 iki gikorwa gitangira abana b’ingagi 397 bamaze guhabwa amazina ,arenga miliyari 18 amaze gushorwa mu mishinga binyuze muri gahunda yo gusangira ibivuye mu Bukerarugendo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities