Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abana basaga 9000 bafite ubumuga bwo kutumva bagiye guhabwa inyunganirangingo zibafasha kumva

Rukundo Eroge

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC (Rwanda Biomedical Centre) ku bufatanye na AT Scale ku nkunga y’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurengera umwana -UNICEF, cyatangije gahunda yiswe “Winsiga na njye Ndumva” igamije kuvura no guha inyunganirangingo zigezweho zikoresha ikoranabunga, ku bana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Iyi gahunda izafasha abana barenga 9000 mu gihe cy’imyaka 3 igiye kumara, ku ikubitiro haherewe ku bana bari munsi y’imyaka itanu barenga 1200 nyuma yo gukorerwa isuzuma bakareba urwego rw’uburwayi bwabo; byizewe kandi ko hazaboneka n’abarimu bo kubafasha. Ni gahunda yatangirijwe ku wa 06 Ukuboza 2023 mu karere ka Huye ku bitaro by’akarere bya Kabutare.

Dr Uwinkindi François, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura muri RBC, avuga ko kuvura izi ndwara byegerejwe abaturage, ashishikariza ababyeyi kuzita kuri izi nsimburangingo kuko zihenda kandi ari ingirakamaro ku bana. Ariko kandi zizishyurwa hifashishijwe Ubwisungane mu kwivuza.

Agira ati “Twari dusanzwe tuvura ariko bigakorerwa ku bitaro bya kaminuza gusa. Ubu bigiye kujya bikorerwa ku bitaro by’uturere, ibigonderabuzima ndetse tuzakorana n’abajyanama b’ubuzima kugira ngo twite ku bantu benshi uko bishoboka, binyuze mu gukangurira ababyeyi kuzana abana kwivuza.”

Akomeza agira ati “Iyo umwana atangiye kumva atangira no kuvuga turasaba ababyeyi kubaba hafi bakabaf,asha kumva.”

Bamwe mu babyeyi bafite abana bahawe inyunganirangingo bishimiye uburyo Leta y’u Rwanda ibazirikana n’abana babo, ikaba ibahaye ibikoresho bibafasha kumva kandi bazagerageza uko bishoboka bakabifata neza.

Kamberuka Immaculee umubyeyi ufite umwana ufite ubumuga bw’ingingo bukomatanyije, avuga ko inyunganirangingo umwana we abonye ari ingenzi yizeye ko izamugirira akamaro. Agira ati “Iyo yumvise mbambona ashaka no kuvuga, ndizera ko ubwo agiye kumva ashobora no kuzavuga”.

Inyunganirangingo zifasha abafite ubumuga bwo kutumva zihabwa abafite kuva ku mwaka umwe kugeza kuri 18 ariko kandi bishobora no kurenza icyo kigero bitewe n’urwego ubumuga bariho, ari na byo bigena inyunganirangingo bahabwa.

Iyi gahunda ya “Winsiga nanjye ndumva” izatangirira ku ikubitiro mu turere umunani tw’igihugu havurwa hakanahabwa inyunganirangingo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, nyuma ikazakomereza no mu tundi.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo mu 2022, ryakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, NISR, rigaragaza ko mu baturage basaga miliyoni 13 batuye u Rwanda muri bo 391,775 bafite ubumuga na ho 66,272 bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ukuyemo abari hasi y’imyaka itanu na bo bafite ubwo bumuga.

Ibarura rigaragaza ko kandi ubumuga bwo kutumva bwiganje cyane mu byaro, aho Intara y’Amajyepfo ariyo ifte abataruge benshi bafite uburwayi n’ubumuga butuma batumva bangana na 3.7%.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities