Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyamuryango ba GAERG bashimira Inkotanyi zabarokoye, ubu bakaba badadiye 

Abanyamuryango ba GAERG bashimira inkotanyi zabafashije kurokoka   bakaba bakomeje gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu gitekanye, cyunze ubumwe kandi gitera imbere.

Ibi byagarutseho na bamwe mu banyamuryango ubwo bari mu birori byo Gushimira Inkotanyi byiswe GAERG Turashima 2023, byahuriranye n’isabukuru y’imyaka 20 uy’umuryango umaze ushinzwe. Uyu muhango wabereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama, mu kigo cyita ku buzima bwo mu mutwe, Aheza Healing & Career Center.

Abanyamuryango ba GAERG bahamya ko kuba bararokotse ari iby’agaciro gakomeye, bakaba bashima ababigizemo uruhare n’abababaye hafi mu rugendo rwo kwiyubaka. Bemeza kandi ko muri zimwe mu nshingano bafite ari ukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba iri hose.   

Mu kiganiro ku Kubaho kuzana impinduka, Pastor Dr. Antoine Rutayisire wo mu itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR) yahuriyemo na Pastor Hortence Mazimpaka  ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe ibibuga bw’indege (RAC) Habonimana Charles, bahuriza ku kwibutsa abanyamuryango ba GAERG ko amahirwe igihugu cyabahaye badakwiye kuyapfusha ubusa, kandi  ko nyuma yo kurokoka no kwiyubaka, bakwiye gufatanya n’abandi banyarwanda guha agaciro umuryango.

Umuyobozi mukuru wa GAERG, Nkuranga Jean Pierre, ashimira ingabo zari iza FPR Inkotanyi zabasesekayeho mu bihe byari bigoye, ndetse bashimira kuba barakomeje kubaba hafi na nyuma Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe cyo komora ibikomere.

Ati “Jenoside yahagaritswe bamwe ari impinja abandi ari inkomere, haba ku mutima no ku mubiri…ariko uyu munsi bavuyemo ababyeyi, abaganga, abayobozi, abarezi, ingabo,… Ubu turashima kandi turadadiye!”

Akomeza ashima Leta y’u Rwanda yabanye nabo mu bihe byo kwiyubaka no kwiteza imbere, binyuze mu kigega cy’ingoboka ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG), kuri ubu kibarizwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu.

Minisitiri w’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana avuga ko GAERG ari abafatanyabikorwa ba Leta, ari nayo mpamvu hari byinshi byakozwe kugira ngo imibereho y’abarokotse Jenoside ibe myiza, n’ubwo hari ibikwiye gukosorwa.

Igikorwa cya AERG turashima cyahuriranye kandi no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishize umuryango GAERG umaze ushinzwe.

Ni umuryango washinzwe mu 2003 hagamijwe ko abahoze mu Muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bakomeza umurunga bahoranye ntibatatane. Kuri ubu ufite abanyamuryango basaga 4500.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Perezida Kagame yaraye yitabiriye umukino wahuje Amakipe abiri y’abakinnyi beza muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (the 2026 NBA All-Star...

Amakuru

Muri iki cyumweru, Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga (MPC) iraterana kugira ngo isuzume imiterere y’ubukungu bw’imbere mu gihugu n’ubw’isi muri rusange. Izanafata umwanzuro ku gipimo...

Ubucuruzi

Rene Anthere Rwanyange Ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na Afurika umwaka ushize bwageze ku mari yo hejuru butigeze bugeraho mbere, gusa buracyohereza muri Afurika hafi...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities