Minisiteri y’ubuzima ivuga ko imibare yakusanyije mu mwaka wa 2025 ku byerekeye indwara zose Abanyarwanda barwaye muri uwo mwaka, yasanze miliyoni 1.2 byabo bararwaye Malaria.
Byatumye isaba abatuye u Rwanda bose kutirara ahubwo bagakomeza kwirinda imimerere yatuma baribwa n’umubu uyitera bita Anophèle.
Uko imyaka ihita kandi, ubaze mu myaka ibiri ishize ikurikirana, ubwandu bwayo bwariyongereye kuko muwa 2023 bari ibihumbi 550.
Muri uwo mwaka ariko, Minisiteri y’ubuzima yavugaga ko imibare y’abarwaye Malaria yari yaragabanutse mu myaka irindwi yabanje kuko mbere y’uko itangira kubarwa, abantu miliyoni eshanu bayirwaga hafi buri mwaka.
Dr. Aimable Mbituyumuremyi uyobora ishami rirwanya Malaria muri RBC avuga ko guhera mu mwaka wa 2017, ubarwaye iriya ndwara bagabanutse.
Ati: “Mu mwaka wa 2017 twagize abantu miliyoni 1.8 barwaye Malaria mu gihugu hose, ariko mu 2023 twari twagize ibihumbi 550 bingana n’igabanuka rya 90%. Hanyuma mua 2024 tubona izamuka ryabayeho, tugira abarwayi ibihumbi 800, byerekana ko twavuye ku bihumbi 550 mu 2023 tugera ku bihumbi 800, ni izamuka ridasanzwe mu mwaka umwe. Umwaka ushize wa 2025 twagize abarwaye Malariya bagera miliyoni 1.2, ni ikigaragaza ko abantu badakwiye kwirara kuko Malaria ihari ndetse irimo kwiyongera muri iyi minsi.”
Inzego z’ubuzima zigaragaza ko impamvu z’iryo zamuka ari uko imibu y’ubu yahinduye imiterere yayo.
Isigaye idahangarwa n’imiti abantu basanzwe bakoresha bayivura ibi ahanini bigaturuka ku buryo abantu banywa imiti nabi, udukoko twa malaria tuzayimenyera ntibe ikigira icyo idutwara.
Imibi ntikirumira abantu mu nzu ahubwo yamenye ko batinda gutaha isigaye ibarumira hanze aho baba bagandagaje, bamwe banywa, abandi babyina, abandi bari mu kazi kanyuranye n’ibindi n’ibindi.
Minisanté ivuga kandi ko umuti wa Coartem wahangamuraga malaria ubu utakiyikanga kubera ko udukoko twayo twawumenyereye bityo n’abarwayi bawunyoye ntibakire neza.
Imihindagurikire y’ikirere nayo yatumye ibice byahoze bikonja ubu bisigaye bishyuha bityo bikaba indiri y’imibu kandi mbere atari uko byahoze.
Dr. Mbituyumuremyi ati: “Mu 2016 twapfushije abagera kuri 660 mu mwaka wose, ariko ingamba zari zashyizweho zo kuvurira abaturage barwaye Malaria mu Mudugudu bavuwe n’abajyanama b’ubuzima kandi bakavurwa ku buntu, byagabanyije izo mpfu k’uburyo mu 2023 twapfushije abantu 51, tuvuye kuri 660 bari bahitanywe na Malaria mu 2016. Iryo ryari igabanuka riri hejuru cyane.”
Yungamo ko mu mwaka wa 2024 imibare yongeye kwiyongera igera ku bantu 67 tuvuye kuri 51, hanyuma umwaka ushize w’ingengo y’imari (2024-2025), twapfushije abarwayi 87 bahitanywe na Malaria.
Mu guhangana n’iki kibazo, Minisiteri y’ubuzima ikomeza gusaba abantu kwibuka kuryama mu nzitiramubi kandi iteye umuti.
Hanahinduwe umuti wari usanzwe utangwa ku barwayi ba Malaria, hakaba harazanywe ubundi bwoko bubiri butari busanzwe mu gihugu, buri guhabwa abarwaye cyane cyane abo mu bice byibasiwe cyane kurusha ahandi.
Igereranya ryakozwe kuva muri Mutarama kugera mu Ukuboza 2025, ryagaragaje ko Akarere ka Gisagara ari ko gafite abarwayi benshi ba Malaria, kuko kagize abarenga ibihumbi 300 mu gihe cy’umwaka umwe.
Gasabo yaje ku mwanya wa kabiri n’abantu 200,000 bayirwaye, hakurikiraho Kicukiro yarwaje abaturage 120,000 mu mwaka wa 2025.
Bugesera, Nyagatare na Nyarugenge nitwo tundi turere twarwaje Malaria kurushaho. Umujyi wa Kigali. uwufashe nk’Intara ukwayo, wavuga ko ari ho hantu uturere twose twagaragayemo Malaria kurusha ahandi.












































































































































































