Polisi y’Igihugu ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Ukuboza 2025, yatangaje ko hari abapolisi 74 bashyizwe mu kiruhuko barimo ACP Sam Rumanzi wabaye mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’Igihugu ari mu buhuzabikorwa bw’Urwego rwunganira Akarere mu by’umutekano-DASSO ku rwego rw’Igihugu.
Undi uri ku ipeti rye ni ACP Francis Muheto wigeze kuyobora Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru agakora n’izindi nshingano hirya no hino mu Rwanda harimo no kuba Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, ayobora Polisi y’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique.
Abandi bashyizwe mu kiruhuko barimo ba Ofisiye bakuru icyenda, ba Ofisiye bato 12 ndetse n’Abapolisi bato 38.
Itangazo rya Polisi y’Igihugu rivuga kandi ko hari abapolisi 13 basezerewe ku mpamvu z’uburwayi na babiri basezerewe ku mpamvu zindi zitandukanye.












































































































































































