Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Uburezi , High Education Council, Dr Dr. Edward Kadozi asaba abarangiza amashuri makuru na za Kaminuza kujya bakora uko bashoboye bagafashe Guverinoma kugeza kubyo yiyemeje.
Yabwiye abanyeshuri barangije amasomo yabo muri Kaminuza y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo Hagati (AUCA) ko kubaka igihugu ari ibya buri wese ariko cyanecyane abaminuje.
Asanga abo bantu baba bakwiye kumenya icyerekezo cya Leta harimo na gahunda ya Kabiri ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere (NST2) no kugera ku Cyerekezo 2050 kandi bakagira uruhare mu gutuma kigerwaho.
Abanyeshuri 726 barangije kwiga muri iriya Kaminuza barimo abize Uburezi, Ikoranabuhanga, Siyansi, Ibaruramari, Icungamutungo, Ubuforomo n’andi mashami.
Dr. Edward Kadozi ati: “Muje mu isi y’ibizazane irimo n’amahirwe amahirwe. Kugira ngo azabagirire akamaro, ni ngombwa gukoresha ibitekerezo byanyu, umuhate, n’umuhamagaro wa buri wese. Muje mu gihe u Rwanda rukeneye abakiri bato kandi bashoboye kuzarugeza ku cyerekezo cya 2050.”
Icyo cyerekezo avuga gikubiyemo gahunda y’uko bitarenze umwaka wa 2035 Umunyarwanda wese azaba yinjiza nibura $ 4 036 ku mwaka ni ukuvuga miliyoni Frw 6.

Dr. Edward Kadozi
Dr. Kadozi avuga ko ikintu izo ntiti zizi kandi zigamba kuzirikana ari uko ubukungu bw’u Rwanda buri kubakirwa ku baturage bize, bakoresha ubumenyi n’ikoranabuhanga mu kuruteza imbere.
Ibyo bijyana no guhanga udushya dushingiye k’ubushakashatsi, ubumenyi no guhangana ku isoko ry’umurimo.
Ati: “Ni mwe igihugu gifite, kirabategereje kandi dutegereje umusanzu wanyu mu iterambere.”
Abibutsa ko byo kuba barangije kwiga, ibyo ubwabyo ari ari intangiriro y’urugendo rushya kuko ubumenyi, ikinyabupfura, n’indangagaciro bavomye muri AUCA ari byo bizabayobora kandi bakwiye guhora babyongera.
Abarangije amasomo yabo muri iyo Kaminuza baje ari icyiciro cya 31 kandi bose si Abanyarwanda kuko muri rusange abayarangije bakomoka mu bihugu 20 byo muri Afurika.












































































































































































