Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abarangiza Kaminuza Basabwa Kuzafasha Leta Kugeza Abanyarwanda Ku Iterambere

Bishimiye ko hari icyiciro cy'amashuri barangije.

Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Uburezi , High Education Council, Dr Dr. Edward Kadozi asaba abarangiza amashuri makuru na za Kaminuza kujya bakora uko bashoboye bagafashe Guverinoma kugeza kubyo yiyemeje.

Yabwiye abanyeshuri barangije amasomo yabo muri Kaminuza y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo Hagati (AUCA) ko kubaka igihugu ari ibya buri wese ariko cyanecyane abaminuje.

Asanga abo bantu baba bakwiye kumenya icyerekezo cya Leta harimo na gahunda ya Kabiri ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere (NST2)  no kugera ku Cyerekezo 2050 kandi bakagira uruhare mu gutuma kigerwaho.

Abanyeshuri 726 barangije kwiga muri iriya Kaminuza barimo abize Uburezi, Ikoranabuhanga, Siyansi, Ibaruramari, Icungamutungo, Ubuforomo n’andi mashami.

Dr. Edward Kadozi ati: “Muje mu isi y’ibizazane irimo n’amahirwe amahirwe. Kugira ngo azabagirire akamaro, ni ngombwa gukoresha  ibitekerezo byanyu, umuhate, n’umuhamagaro wa buri wese. Muje mu gihe u Rwanda rukeneye abakiri bato kandi bashoboye kuzarugeza ku cyerekezo cya 2050.”

Icyo cyerekezo avuga gikubiyemo gahunda y’uko  bitarenze umwaka wa  2035 Umunyarwanda wese azaba yinjiza nibura $ 4 036 ku mwaka ni ukuvuga miliyoni Frw 6.

Dr. Edward Kadozi

Dr. Kadozi avuga ko ikintu izo ntiti zizi kandi zigamba kuzirikana ari uko ubukungu bw’u Rwanda buri kubakirwa ku baturage bize, bakoresha ubumenyi n’ikoranabuhanga mu kuruteza imbere.

Ibyo bijyana no guhanga udushya dushingiye k’ubushakashatsi, ubumenyi no guhangana ku isoko ry’umurimo.

Ati: “Ni mwe igihugu gifite, kirabategereje kandi dutegereje umusanzu wanyu mu iterambere.”

Abibutsa ko byo kuba barangije kwiga, ibyo ubwabyo ari ari intangiriro y’urugendo rushya kuko ubumenyi, ikinyabupfura, n’indangagaciro bavomye muri AUCA ari byo bizabayobora kandi bakwiye guhora babyongera.

Abarangije amasomo yabo muri iyo Kaminuza baje ari icyiciro cya 31 kandi bose si Abanyarwanda kuko muri rusange abayarangije bakomoka mu bihugu 20 byo muri Afurika.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yemeza ko umwaka wa 2025 usize umutungo wayo wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ubu ukaba ari Miliyari...

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Amakuru

Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC batangajwe nk’abakinnyi bashya ba El Merriekh FC Bentiu. Bibaye  nyuma y’uko Serumogo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities