Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bo mu Murenge wa Kaduha, Akarere ka Nyamagabe, bavuga ko nubwo bahawe ubutabera ariko bumva mu bihano Bucyibaruta Laurent yahawe, hakiyongereyeho no gutanga indishyo yo kujya ashyinguza abo yicishije cyane ko icyo yahawe kidakwiranye n’ibyaha by’ubugome yabakoze.
Ibi byagarutsweho na bamwe mu barokokeye i Kaduha, ubwo baganiraga n’abanyamakuru bakorana n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, PAX PRESS, babagaragariza ko uwahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro Bukibaruta Laurant, akwiye kujya afasha leta gushyinguza abo yicishije kandi ko batanishimira igihano yahawe.

Umwe mu babyeyi barokokeye ku yahoze ari superefegitura ya Kaduha, yagize ati “Iyi leta itakaza ibintu byinshi cyane iyo tuzashyingura abacu, irekura amasanduka igatanga ibisabwa byose itaretse no kwita ku barokotse kandi ababishe bigaramiye; rero kuko icyaha cyari kimaze kumuhama yakagombye no gucibwa indishyi yo kuzajya ashyingura abo yiyiciye.”
Umugabo w’imyaka 56 akaba yarokokeye mu murenge wa Kaduha, na we avuga ko Bucyibaruta yari afite uruhare rukomeye mu gutegura Jenoside, ndetse n’ibyo yavuze yiregura kwari ukwirengagiza, kuko niba yarashoboraga gukoresha inama kurokora abicwaga ntibyari kumunanira.
Ati “Niyo mpamvu twifuzaga ko ahabwa igifungo cya burundu nubwo abacu batazagaruka, ariko nibura n’icyo gihano gikwiranye n’ibyaha yadukoreye kandi noneho akagira n’icyo azajya akora mu gihe twibuka abacu cyane ko ariwe wabicishije.”
Ntibishimira igihabo cyahawe Bukibaruta
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo bose bakomeje guhurizaho ni uko batishimiye igihano gito cyahawe Bucyibaruta,aho kubwabo babona ko yarakwiye gufugwa burundu.

Umugabo warokokeye mu Cyanika avuga ko nubwo bahawe ubuabera ariko ntibishimiye igihano cyahawe Bucyibaruta Laurent cyo gufungwa imyaka 20 kubera ko ibyaha yakoze byari bikomeye yarakwiye burundu.
Ati “Uyu mugabo ntibyumvikana uburyo yahawe igihano gito kandi ari we watangaga amabwiriza ngo ahabwe imyaka makumyabiri abo yahaga amambwiriza ngo bo bahambwe burundu! Rwose dukurikije uburemere no kuba kuva cyera yaratotezaga abatutsi ubwo yari Burugumesitiri, bakamuhannye bikwiranye n’ibyaha yakoze. Yari akwiye burundu cyangwa akicwa na we”.
Undi mubyeyi worokokeye i Murambi ubu utuye mu murenge wa Cyanika, we ati “kwidegembya kw’umunyabyaha ni byo bikomeretsa imitima y’abarokotse. Ubu twishimira ko Bucyibaruta we yagejejwe imbere y’ubutabera, nubwo ibyavuyemo bitatunejeje ndetse ko n’inyito y’icyaha yahamijwe na yo ubwayo itanejeje.”
Akomeza agira ati “Bucyibaruta ntiyari akwiye gufatwa nk’umufatanyacyaha kandi ari we wayoboraga inama zateguraga kurimbura abatutsi hano muri Gikongoro, ahubwo ni we wacuze umugambi. Bibaye ari ibishoboka bahindura inyito y’icyaha”.
Visi Perezida wa Ibuka mu karere ka Nyamagabe, Kamugire Rémy, we avuga ko nk’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, igihano cy’imyaka 20 y’igifungo yahawe Bucyibaruta kitabanejeje. Ati “dushingiye ku kuba yari mu nzego za politiki ku rwego rwo hejuru, Perefe ntabwo ari umuntu woroheje. Kuba rero yahabwa icyo gihano rwose ntabwo bikwiranye n’ibyaha bya jenoside ndengakamere byakorewe muri Perefegitura ya Gikongoro”.
Akomeza avuga ko nubwo urukiko rufite ubwigenge mu butabera, ariko ubushinjacyaha (kuko bwari bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu) kuba na bwo bwakabaye bwarajuririye urundi rukiko kugira ngo haboneke ubutabera bwuzuye”.
Tariki 12 Nyakanga 2022 nibwo urukiko rwa rubanda rw’i Paris rwahamije Bucyibaruta Laurent w’imyaka 78 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Musange w’Akarere ka Nyamagabe, waho yayoboraga icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro mu mwaka wa 1994, ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’ubufatanyacyaha ku byaha byibasiye inyokomuntu mu bwicanyi bwakorewe mu bice bimwe b’iyo Perefegitura, ahanishwa gufungwa imyaka 20. Urubanza rwe ni rumwe mu manza eshanu itsinda ry’abanyamakuru bakorana na PAX PRESS bakurikiranye ku bufatanye n’Umuryango utari uwa leta RCN Justiste et Démocratie.
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































