Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abayobozi Barasabwa Kubwira Abaturage Ububi Bw’Ubucuruzi Bw’Abantu

Abaturage baje kumva ubutumwa bwa RIB.

RIB ivuga ko bikwiye ko abayobozi babwira abaturage ububi bw’ubucuruzi bukorerwa abantu. Uru rwego rusanga ibi byafasha mu gukumira iki cyaha ahanini gikorerwa hafi y’imipaka kikibasira abagore n’abakobwa.

Ntirenganya Jean Claude uyobora ishami ry’uru rwego rishinzwe gukumira ibyaha yabwiye abaturage bari baje mu Nteko y’abaturage ko ikoranabuhanga ry’ubu risa n’inkota ityaye impande zombi.

Uruhande rumwe rufasha abantu mu kwihugura no kugera ku majyambera, urundi rukaba uburyo abagizi ba nabi bakoresha bahemukira abandi harimo no kubacuruza.

Abo bagizi ba nabi bahera ku makuru aba yatanzwe n’abakoresha ikoranabuhanga ariko bataraba inararibonye, bakabashukashuka babizeza ko nibabakurikira bakabajyana hanze, bazabona ubuzima bwiza.

Ndetse n’abantu bakuze bajya bahura n’iki kibazo iyo badashishoje.

Gukurikira imibereho myiza baba bizezwa nibyo bibakurura bagata ingo zabo, abandi biganjemo urubyiruko bagakurikira abantu batazi bagera iyo bajya bakabakorera ibya mfura mbi.

Jean Claude Ntirenganya ati: “ Burya ikoranabuhanga ritubeshya byinshi. Uwo mwavuganaga yiyita Ntirenganya usanga yiyita irindi zina ry’abagore.”

Undi muburo watanzwe n’ubuyobozi ni uwa Umwali Angelique, akaba Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, wibukije abaturage ko kumvira inama bahabwa bibagirira akamaro.

Ubutumwa bwa RIB bwatangiwe mu Kagari ka Gatanga, Umurenge wa Ruhuha, uru rwego rukaba rumaze igihe rutanga ubwo butumwa mu Turere turindwi turi mu gukora ku mipaka.

Buba bugenewe abatuye Imirenge iri mu Turere dukora ku mipaka, ahakunze kuba icyanzu abagizi ba nabi bacishamo abantu bajya kubacuruza cyangwa hagakorerwa ubundi bwicamategeko.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities