Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Agahenge Hagati Ya Amerika Na Irani Katumye Isi Yiruhutsa

Aho Amerika na Irani byemeranyirije ko bigiye kugirana ibiganiro by’ibyumweru bibiri nta masasu avugwa hagati yabyo, igiciro ku kagunguru ka lisansi ku isoko mpuzamahanga cyahise kigabanukaho 13,3%.

Pakistan  iri mu bihugu bishimirwa uruhare mu gutuma aka gahenge kagerwaho cyane cyane ko yabigizemo uruhare kubera ubuhuza yakoze.

Kuri Truth Social, Perezida Donald Trump yatangaje iby’ako gahenge mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu avuga ko kazaba uburyo bwiza bwo gutuma Irani yisubiraho, ikaba yakungukiramo bikomeye.

Icyizera abashoramari bahise babigiramo cyatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli idatunganyijwe yo mu bwoko bwa Brent [Brent crude oil] kigabanukaho  13,3% kigera ku $ 94,76 ku kagunguru.

Agaciro ka peteroli icuruzwa muri Amerika kageze kuri $ 95,79 ku kagunguru nyuma yo kugabanyukaho hafi 15,2%.

N’ubwo ari uko bihagaze kugeza ubu, hari abahanga bavuga ko ibi bitazaramba ahubwo ko ari uburyo Amerika iri gukoresha ngo ibanze yicare yisuzume, irebe aho igejeje igera ku migambi yayo kuva yatangira iyi ntambara.

Ababivuga batyo ni abemeza ko ubutegetsi bwa Trump butakwemera ko intambara ihagarara budashyizeho ubuyobozi bushya bwa Irani bukoresha mu kugera ku bikomoka kuri petelori.

Abanyamerika bo( ubutegetsi bwabo) bwemeza ko bwateye Irani bugamije kuyibuza gutunganya ubutare bwa Iranium bwazatuma itunga intwaro za kirimbuzi..

Iyi ni imvuga Washington isangiye na Yeruzalemu.

Isiraheli ivuga ko kureka ubutegetsi bwa Irani bukagira ziriya ntwaro byaba ari ugushyira iki gihugu mu kaga n’isi yose muri rusange.

Ku byerekeye ubuhuza bwatumye habaho ako gahenge, itangazamakuru ryo muri Amerika ririmo na The Bloomberg, rivuga ko Ubushinwa ari bwo bwahamagaye ubutegetsi bwa Irani bubusaba kumva ibyo Amerika isaba.

Ni igikorwa cyabaye habura igihe gito ngo umuburo Trump yatanze wo gusenya Irani mu buryo bukomeye, ushyirwe mu bikorwa.

Minisitiri w’ubushinwa ushinzwe ububanyi n’amahanga Wang Yi niwe uvugwaho ko yahamagaye ubuyobozi bwa Irani( igihugu bacuruzanya petelori cyonyine ku isi) abubwira kumva ibyo Amerika isaba.

Yi avugwa ko yabwiye Irani ko nitabyumva ngo habeho kuganira uko umuhora wa Hormuz wafungurwa, bikaba ngombwa ko Amerika irekura ibisasu bikomeye, bizahombya buri ruhande ariko cyane cyane Ubushinwa kuko ari bwo bukura petelori nyinshi muri kiriya gihugu.

Wang Yi.

Inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli byose bijya hirya no hino ku isi.

Habura isaha imwe ngo isi irebe niba ibyo Trump yakangishaga ari bubikore, nibwo Minisitiriw’Ububanyi n’Amahanga muri Irani, Abbas Araghchi, yatangaje ko  igihugu cye cyiteguye kureka ubwato butwara ibikomoka bugaca mu nzira ya Hormuz igihe ababutwaye bakoranye neza n’igisirikare cy’iki gihugu.

Uko bimeze kose, intambara hagati y’impande zihanganye iracyakomeje mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities