Aka ni akaga ndakaba akanda
Akana iwabo akandi iwabo
Aka kajambo ko mu butoya
Ako kirukanaga abana
Ako kazanaga ubusambo
Agakono karimo ibishyimbo
Ako gateruwe ku mashyiga
Akana iwabo akandi iwabo.
Ngo nibatahe mutabaha
Ngo imuhira barabahamagara
Ngo nimutahe barabashaka
Akana iwabo akandi iwabo.
Rudakangwa indamukanyo
Rwanga bose abo inyuze ho
Rwango rwanzwe aha Rwanda
Rugomwa igaruye ya mvugo
Akana iwabo akandi iwabo.
Koronavirusi iturakariye!
Kuva yakanguka igahaguruka
Ikabunga mu isi yose
Nk’aho iyikorereye ikarita
Ihagurukira mu bahanga
Iti “mwe ntimukora ibikomeye”,
Ibica itunamura icumu
Ibyo gutabaza banataka
Ngo batewe nibatabarwe
Ngo barakomererwe badatabawe
Inkwenene tuyibahashya
Tubavugira ho ko baratubeshya!
Intero yayo idatezuka
Ikomeza ikwira ubu Shinwa bwose
Akana iwabo akandi iwabo
Iba gikwira mu gihugu!
Ikibakura ku murimo
Irishima iti “nzara we
Iki gishengure jye ndagiye”,
N’i Burayi muri Italiya
Isanga bose baradamaraye
Imisango batayisiba
Ibyo gusomana byo birasanzwe
Mu bihugu byabo bihoraho,
Ibagwa gitumo badatumanaho
Ibafata mpiri inafata igihugu
Ishize impumu igize impirita
Iti ibirindiro ndabibonye
Itangatanga hirya hino
Yica abantu impande zose
Ab’i Burayi bakangaranye
Bikanga bakererewe
Kwikamata ngo bayirwanye
Bibabera ingutu biranga
Nabo ibatiza ya mvugo
Akana iwabo akandi iwabo!
Koronavirusi izana nyamunsi
Yica benshi mu bu Shinwa
Mu Butaliyani ihagira itongo
Mu Bugerumani kwa Merkel
Abantu barapfa mu Bufaransa
No mu Bubiligi bw’i Buruseli
Mu Busuwisi baratakamba
Hisipaniya ihageze ikubakabero
Ifata iwacu muri Afurika
Yica abantu muri Egiputa
Za Alijeriya na Maroke
Na Moritaniya imarayo iminsi
Igana harya muri Gana
Igera za Gabo na Togo
Burkina Faso ihafashe
Yirenza umuyobozi
Amerwe yanga gukendera
Ifata hanini muri Afurika
Ikomeza igenda iya Kameruni
Igira ngo ikangaranye ab’i Kongo
Yoga inyanja ifata ibirwa
Irwana hanini n’i Tanganyika
Iza yatanya igera i Rwanda
Itubuza kwisomera ku marwa
Dore ko ituzura n’ibyiza,
Akana iwabo akandi iwabo
Ibyo gucumbika ku rugendo
Ibiducutsa ho biracika
Gusabana ntibisubire
Ibyo gusangira irabisesa
Ngo akana iwabo akandi iwabo
Aka ni akaga ndakaba akanda
Akagwa karekwa gusengerwa
Agasusuruko turagasiba
Ngo tudahura n’iyo Huuma
Tuvuze urwamo idufashe urwano!
Itubuza umurimo ntitukirimba
Ibyo kuririmbira mu gitaramo
Igihe duhuriye mu rusengero
Idusezerera gusenga
Duhimbaza nyir’ubuhimbyi
Ngo buri kana kagume iwabo!
Koronavirusi irakaba uko iri
Rudasonera abasaza
Aba bagendendera ku tubando
Rudatinya ibibondo
Bimwe bigenda bitoba ibyondo
Koko isi yose iyigize iyayo
Idufashe mpiri iranadufunga
Ngo tudafungura isari itumare?
Idutoje koko ubusambo
Akana iwabo akandi iwabo!
Bimenyimana Jeremie, Umunyamakuru akaba n’umuhanzi












































































































































































