Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Akana iwabo akandi iwabo

Bimenyimana Jeremie, Umunyamakuru akaba n'Umuhanzi (Ifoto/Panorama)

Aka ni akaga ndakaba akanda

Akana iwabo akandi iwabo

Aka kajambo ko mu butoya

 

Ako kirukanaga abana

Ako kazanaga ubusambo

Agakono karimo ibishyimbo

Ako gateruwe ku mashyiga

Akana iwabo akandi iwabo.

 

Ngo nibatahe mutabaha

Ngo imuhira barabahamagara

Ngo nimutahe barabashaka

Akana iwabo akandi iwabo.

 

Rudakangwa indamukanyo

Rwanga bose abo inyuze ho

Rwango rwanzwe aha Rwanda

Rugomwa igaruye ya mvugo

Akana iwabo akandi iwabo.

 

Koronavirusi iturakariye!

Kuva yakanguka igahaguruka

Ikabunga mu isi yose

Nk’aho iyikorereye ikarita

 

Ihagurukira mu bahanga

Iti “mwe ntimukora ibikomeye”,

Ibica itunamura icumu

Ibyo gutabaza banataka

 

Ngo batewe nibatabarwe

Ngo barakomererwe badatabawe

Inkwenene tuyibahashya

Tubavugira ho ko baratubeshya!

 

Intero yayo idatezuka

Ikomeza ikwira ubu Shinwa bwose

Akana iwabo akandi iwabo

Iba gikwira mu gihugu!

 

Ikibakura ku murimo

Irishima iti “nzara we

Iki gishengure jye ndagiye”,

N’i Burayi muri Italiya

 

Isanga bose baradamaraye

Imisango batayisiba

Ibyo gusomana byo birasanzwe

Mu bihugu byabo bihoraho,

 

Ibagwa gitumo badatumanaho

Ibafata mpiri inafata igihugu

Ishize impumu igize impirita

Iti ibirindiro ndabibonye

 

Itangatanga hirya hino

Yica abantu impande zose

Ab’i Burayi bakangaranye

Bikanga bakererewe

 

Kwikamata ngo bayirwanye

Bibabera ingutu biranga

Nabo ibatiza ya mvugo

Akana iwabo akandi iwabo!

 

Koronavirusi izana nyamunsi

Yica benshi mu bu Shinwa

Mu Butaliyani ihagira itongo

Mu Bugerumani kwa Merkel

 

Abantu barapfa mu Bufaransa

No mu Bubiligi bw’i Buruseli

Mu Busuwisi baratakamba

Hisipaniya ihageze ikubakabero

 

Ifata iwacu muri Afurika

Yica abantu muri Egiputa

Za Alijeriya na Maroke

Na Moritaniya imarayo iminsi

Igana harya muri Gana

 

Igera za Gabo na Togo

Burkina Faso ihafashe

Yirenza umuyobozi

Amerwe yanga gukendera

 

Ifata hanini muri Afurika

Ikomeza igenda iya Kameruni

Igira ngo ikangaranye ab’i Kongo

Yoga inyanja ifata ibirwa

Irwana hanini n’i Tanganyika

 

Iza yatanya igera i Rwanda

Itubuza kwisomera ku marwa

Dore ko ituzura n’ibyiza,

Akana iwabo akandi iwabo

 

Ibyo gucumbika ku rugendo

Ibiducutsa ho biracika

Gusabana ntibisubire

Ibyo gusangira irabisesa

 

Ngo akana iwabo akandi iwabo

Aka ni akaga ndakaba akanda

Akagwa karekwa gusengerwa

 

Agasusuruko turagasiba

Ngo tudahura n’iyo Huuma

Tuvuze urwamo idufashe urwano!

Itubuza umurimo ntitukirimba

 

Ibyo kuririmbira mu gitaramo

Igihe duhuriye mu rusengero

Idusezerera gusenga

 

Duhimbaza nyir’ubuhimbyi

Ngo buri kana kagume iwabo!

Koronavirusi irakaba uko iri

Rudasonera abasaza

Aba bagendendera ku tubando

Rudatinya ibibondo

Bimwe bigenda bitoba ibyondo

Koko isi yose iyigize iyayo

 

Idufashe mpiri iranadufunga

Ngo tudafungura isari itumare?

Idutoje koko ubusambo

Akana iwabo akandi iwabo!

Bimenyimana Jeremie, Umunyamakuru akaba n’umuhanzi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities