Jeanne d’Arc Munezero
Abana babarirwa mu bihumbi makumyabiri na bibiri (22,000) ni bobamaze guta ishuri mu Ntara y’Amajyaruguru, muri uyu mwaka w’amashuri wa 2024-2025.
Mu bana babarurwa nk’abataye ishuri, barimo abaritaye burundu, n’abiga inshuro nkeya zishoboka mu gihembwe. Ikindi gihe abo bana ubasanga mu bucuruzi bwo mu masoko, ubucukuzi mu birombe by’amatafari cyangwa amabuye y’agaciro cyangwa se mu buhinzi mu mirima y’ibyayi. Usanga nanone hari abazerera mu muhanda, abakora mu bijyanye n’ubwubatsi, abirirwa basabiriza n’ibindi.
Mu zindi mbogamizi zikigaragara mu kuzamura ireme ry’Uburezi muri bimwe mu bigo by’amashuri byo mu Ntara y’Amajyaruguru, harimo umwanda ugaragara hamwe na hamwe cyane cyane aho abana bigira, ndetse no ku mubiri no ku myambaro yabo. Hari kandi ikibazo kirebana n’imyubakire y’ibyumba by’amashuri n’ibikoni bishaje, ubucucike bw’abanyeshuri, ibikorwaremezo nk’amazi meza n’amashanyarazi bikiri bike n’ibindi.
Ni ikibazo Minisiteri y’uburezi igaragaza ko kugira ngo umubare munini kuri uru rwego, abarezi cyangwa abayobozi b’ikigo na bo batahaboneka uko bikwiye, ngo bakurikiranire hafi imyigire y’abana n’ibibazo byihariye bafite. Minisiteri isaba buri wese kugira ikibazo icye abo bana bagasubizwa mu ishuri bidatinze cyangwa ngo bigorane.
Ibi Umunyamabanga wa Lera muri Minisiteri y’uburezi, Irere Claudette, yabigarutseho mu nama igamije gusesengurira hamwe ibikibangamiye ireme ry’uburezi, yabereye mu Karere ka Musanze, ku wa gatanu tariki ya 16 Gicurasi 2025. Iyi nama yari ihuriyemo abahagarariye inzego zifite aho zihuriye n’uburezi, bo muri zimwe muri Minisiteri, hamwe n’Ibigo bya Leta n’iby’ibyigenga byo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Uku guta ishuri bamwe mu bana barimo n’abakobwa bagaragaza ko bibagiraho ingaruka nyinshi. Umwe muri abo bana wavuye mu ishuri bikamuviramo ibishuko no guterwa inda, avuga ingorane ahura na zo..
Agira ati “Ishuri nkirivamo bandangiye akazi ko mu rugo, ko kujya ndera umwana w’amezi atandatu. Nyuma y’ibyumweru bibiri, natangiye gukora isuku mu kabari kabo. Uwo nakoreraga yaje kumpohotera antera inda. Nyuma yaranyihakanye baranyirukany,e njya kwandagara mu muhanda, kuko n’iwacu batemeye kongera kunyakira”.
Sinzi Marie Louise, Umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rushashi mu Karere ka Gakenke na Emmanuel Nizeyimana uyobora GS St Aloys Musanze I, mu Karere ka Musanze, ni bamwe mu bitabiriye iyi nama. Bavuga ko mu ngamba batahanye, zirimo kujya bakurikirana umwana ku wundi no kumenya imibereho ye mu muryango, uwo bigaragaye ko umuryango we udashoboye kubikemura, habeho kumufasha.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, asanga abafite mu nshingano uburezi, bakwiye kujya bakurikirana ko mu muryango ndetse no mu bigo by’amashuri hayobowe neza.
Agira ati “Ahanini ikigo cy’ishuri kigaragaramo ibibazo harimo n’icy’umubare munini w’abana basiba cyangwa bata ishuri, mwarimu cyangwa umuyobozi w’ikigo biba bivuze ko na bo batahaboneka uko bikwiye, ngo bakurikiranire hafi imyigire y’abana n’ibibazo byihariye bafite”.
Akomeza ati “Niba uhuye n’umwana bigaragara ko yasibye ishuri, kuki utakurikiranira hafi ngo umenye impamvu yatumye atajyayo? Nkeka ko atari ibintu bigoye kuba wafata umwanya wawe mu gihe uhuye n’umwana atagiye kwiga ukaba wamubaza icyabimuteye, kandi nabwo ntugarukire aho gusa, ahubwo utere n’indi ntambwe yo kumuhwitura mu buryo butuma arisubiramo”.
Muri ibi n’ubwo hari ibyo Leta ikomeje gushakira igisubizo kirambye, Minisitiri Irere asanga hari n’ibyo ababyeyi ubwabo bakwikemurira badategereje uruhare rwa Leta, cyane ko inshingano z’uburere n’uburezi bw’umwana ari bo mbere na mbere zitangiriraho.
Agira ati “Hari ibibazo byoroheje nko kubungabunga isuku n’umutekano by’aho abana bigira, ababyeyi ubwabo n’abarezi bakagombye kwikemurira bidasabye andi mikoro ya Leta. Aho bishoboka nibashyireho akabo noneho n’ibikeneye gushorwamo ingengo y’imari bijye bisanga hari icyakozwe”.
Buri gihembwe inama yo kuri uru rwego ihuza izi nzego hagamijwe kuvuguta umuti w’ibibazo byugarije uburezi, kandi nk’uko ubuyobozi bw’iyi ntara bwabigarutseho, ngo n’ubwo hakigaragara imbogamizi zigishakirwa ibisubizo, hari intambwe igenda iterwa ugereranyije no mu myaka ishize.













































































































































































