Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Amakuru Yaranze Iki Cyumweru 23-29

Amakuru yaranze icyumweru-Perezida Kagame yagaragaye mu bikorwa bitandukanye

Ibihe byiza mwe mwese tubana umunsi ku wundi aha kuri Panorama, nizere ko iki cyumweru dusoje cyababereye amata n’ubuki, kandi n’abo kitagendekeye neza, muri iki tugiye gutangira bizabagendekera neza. N’icyumweru Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakozemo ibikorwa bitandukanye. Ibi ni bimwe mu byakiranze:

Muri iki cyumweru dusoje, ubwo hasozwaga Inama Nyunguranabitekerezo y’Abayobozi b’Inzego bwite za Leta n’inzego z’ibanze yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.

Perezida Kagame yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukurikirana ibibazo by’abaturage, bakabikemura, bitaba ibyo bakegura kuko imikorere yabo idahwitse idashobora kugira aho igeza igihugu.

Perezida Kagame yavuze ku bayobozi bahora bakora amakosa, bagasaba imbabazi bavuga ko batazongera, avuga ko atumva ukuntu umuntu akora ikosa rimwe buri gihe, aho yagize ati: “Gukora ikosa rimwe buri gihe ukarisabira imbabazi, ukarisubiramo ntabwo mbyumva nk’uburyo bw’abantu bakora amakosa mu buryo busanzwe. Niba uri muri uyu mwanya nk’umuyobozi ugakora ikosa, ukarisubiramo, haba hari ikibazo utumva neza ugomba guhindura.”

Perezida Kagame yatanze ingero ku mishinga, igenamigambi rituzuye, avuga ko muri iyo ngeri hari ibintu bifite ikibazo kuko kugena imigambi ntuyihuze n’ibigomba gukorwa, udashobora kugira icyo ugeraho cyangwa se nabwo wakigeraho bikaguhenda.

Yagize ati: “Bigomba kujyana. Hariho noneho no kutagena imigambi cyangwa kugena imigambi nabi. N’iyo waba wagennye imigambi neza uko bikwiriye ariko utayihuza n’ibikorwa bigomba gukorwa, icyo ni ikibazo cy’umwihariko, ntabwo ushobora gukora ibintu utateguye imigambi

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ikibazo gikwiriye guhindurwa vuba na bwangu abantu bakareka guhora basubiramo gusa banasaba imbabazi. Yavuze ko abayobozi bibagirwa ibyo bagomba gukora, bakibagirwa n’abo bagombaga kubikorana.

Byongeye kandi muri iyi nama, Perezida Paul Kagame yanenze abayobozi batuzuza inshingano, avuga ko babiterwa n’imico mibi kandi ko iyo yiganjemo ubwirasi nubwo baba babikora ntacyo bishingikirije, agira ati: “Impamvu ya mbere mufite imico mibi irimo n’ubwirasi, iki gihugu cyanyu muzagisenya. Muri abirasi kandi mwiratana ubusa. Mwiratana iki? Abayobozi muri hano mwiratana iki?”

Perezida Kagame yavuze ko niba abayobozi bemeye kujya mu nzego z’ubuyobozi, batagomba guhunga inshingano, ahubwo bikwiriye gukorwa cyangwa se niba ntacyo bibatwaye bakajya ahandi bagakora ibyo bashaka.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ibyo abona ku mbuga nkoranyambaga, abaturage batakamba, akabyoherereza abayobozi ababaza ibyo ari byo, bakamusubiza ko batabizi. Yibaza ukuntu batamenya ibintu bibera mu gace kabo.

H.E PK mu nama Nyunguranabitekerezo y’Abayobozi b’Inzego bwite za Leta n’inzego z’ibanze 

Ku wa 25 Werurwe 2026 ubwo yahuraga n’Abayisilamu bo mu Rwanda mu gikorwa bise Meet The President, Perezida Paul Kagame yasezeranyije Abayisilamu bo mu Rwanda ko ikibazo cy’ubutaka bemerewe bwo kuzubakaho icyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abayisilamu kigiye gukemuka vuba bitarenze uyu mwaka.

Perezida Kagame yemereye Abayisilamu bo mu Rwanda inkunga, muri gahunda y’icyerekezo Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ufite cyo kubaka icyicaro gikuru cy’uwo muryango.

Yagize ati: “Icyo tuba dushinzwe ni ukubatera inkunga, iyo nkunga rero irahari izaboneka. Izaboneka uko ishobotse. Muzangaye gutinda, ariko ntaguhera.”

Yakomeje agaragaza ko yiteguye kubaha ubufasha mu byo bari gukora ariko ko na we azababaza uko byakoreshejwe, agira ati: “Ntabwo uyu mwaka uzashira bitabaye. Biraza gukemuka, ntabwo nzagaruka hano mukinyishyuza ahubwo tuzagaruka hano ari njyewe ubishyuza icyo mwabikoresheje.”

Yakomeje yerekana ko nyuma y’amateka mabi yihariye Abayisilamu banyuzemo n’Abanyarwanda muri rusange ubu ari igihe cyo guhindura ibintu, Abanyarwanda bose bakagira uruhare mu iterambere. Yanasabye Abayisilamu bo mu Rwanda ko bakwiye kugira uruhare muri gahunda y’iterambere ry’Igihugu muri rusange kimwe n’abandi Banyarwanda.

Byongye kandi, Perezida Paul Kagame yashimangiye ko guha umurongo imikorere y’amadini n’amatorero mu Rwanda bitagamije kuyatoteza ahubwo bizatuma akora neza inshingano zayo aho kuba urwaho rw’abiba abaturage.

Muri 2025 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rwatangaje amabwiriza mashya, arimo ingingo isaba abashaka gushinga imiryango ishingiye ku myemerere kuba bafite inyubako yihariye igenewe gusengerwamo gusa, kandi bakabanza gukusanya imikono y’abaturage 1000 mu gace bagiye gukoreramo n’ibindi byinshi.

Yagize ati: “N’ibi by’amadini, kumva ko ugomba gushyiraho uburyo amadini agomba kuba akora, amadini n’amatorero ibyo ashinzwe ubundi birumvikana, nta n’udakwiye kubishyigikira ariko kugira ngo bigende neza, muri ayo madini ubwayo n’amatorero akwiye kubanza agakora neza, agakora ibikwiriye kuba bikorwa.”

Perezida Kagame yasobanuye ko Leta yashyizeho uburyo bwo kugenzura imikorere y’amadini n’amatorero mu rwego rwo kunoza imikorere yayo no kwirinda ko abantu bakomeza kwihisha mu mutaka wayo bagamije kunyunyuza imitsi y’abaturage.

Nanone kandi, Abayisilamu bashimiye bikomeye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wongeye kubaha uburenganzira n’agaciro mu gihe ubutegetsi bwamubanjirije butabahaga agaciro.

Abayisilamu bashimangiye ko mu 1995 Inkotanyi zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubahora Igihugu zongeye gusubiza Abayisilamu uburenganzira bari barambuwe guhera ku butegetsi bwa Kayibanda Gregoire na Habyarimana Juvenal wamusimbuye.

Mu buhamya bwatanzwe n’Abayisilamu bakora mu nzego zitandukanye, bagaragaje ko amahirwe igihugu cyabahaye yatumye biyemeza kugikorera mu nzego zitandukanye.

Umuyobozi wa Rwanda Premier League akanaba Perezida wa Gorilla FC, Mudaheranwa Yusuf, yagaragaje ko Leta yatanze amahirwe ku Banyarwanda bose nta vangura.

Agira ati: “Leta yahaye amahirwe Abanyarwanda bose ku buryo bungana. Ni ikintu kiremereye cyane Abanyarwanda bose bakwiye guha agaciro. Ibi ntabwo ari amahirwe y’abayisilamu gusa ni ay’Abanyarwanda bose. Mu nshingano zose dufite, nta na hamwe tujya ngo duhezwe, duhabwa agaciro nk’ak’abandi, n’ijambo tuvuze rihabwa agaciro.”

Yasabye Abayisilamu bagenzi be kwirinda amacakubiri ahubwo nabo bakwiyemeza gusenyera umugozi umwe kandi nta vangura iryo ari ryo ryose bijanditsemo.

Perezida Paul Kagame yahuye n’Abayisilamu bo mu Rwanda mu gikorwa bise Meet The President

Byongeye kandi muri iki cyumweru, Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino w’amateka w’irushanwa rya gicuti rya FIFA Series 2026, Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yanyagiyemo Grenada ibitego 4-0 ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe.

Uyu mukino ni wo wa mbere u Rwanda rwakinnye n’igihugu cyo hanze y’Umugabane wa Afurika mu gihe kandi byari ubwa mbere Grenada ituwe n’abaturage bagera ku bihumbi 110, ibarizwa mu Birwa bya Caraïbes, yakinaga n’igihugu cyo muri Afurika.

Imbere y’abafana bari buzuye muri Stade Amahoro, ku mukino wa mbere w’Umutoza w’Umwongereza Stephen Constantine watangiye gutoza Amavubi ku nshuro ya kabiri, Ikipe y’Igihugu yagaragaje urwego rwo hejuru, igice cya mbere kirangira yatsinze ibitego 2-0.

U Rwanda rwaherukaga kwinjiza ibitego bine mu mukino uwo ari wo wose ubwo rwanyagiraga Repubulika ya Centrafrique ibitego 5-0 mu mukino wa gicuti wabaye mu 2021.

Imikino ya gicuti ya FIFA Series iba rimwe mu myaka ibiri, muri Werurwe, iri kuba ku nshuro ya kabiri kuva itangijwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ndetse igitekerezo cyo kuyishyiraho cyazanywe na Perezida waryo Gianni Infantino, cyemerezwa mu Nama yaryo ya 73 yabereye i Kigali mu 2023.

Uyu mwaka, mu bihugu umunani biri kuberamo iyi mikino ya FIFA Series y’abagabo, u Rwanda ni cyo gihugu rukumbi cyakiriye amatsinda abiri.

Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino w’irushanwa rya gicuti rya FIFA Series 2026, Amavubi vs Grenada 4-0

Mubijyanye n’umutekano, muri iki cyumweru abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Tanzania (TPDF) bahuriye mu Karere ka Karagwe mu Nama ya 15 y’abayobozi b’ingabo bakorera ku mipaka, igamije gukemura ibibazo by’umutekano byo ku mipaka no gukomeza kunoza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zimaze imyaka myinshi zifitanye ubufatanye mu kurwanya ibyaha amafaranga. Nko mu gihembwe cya kane cya 2023, ibyo u Rwanda rukura muri Tanzania, byari bifite agaciro ka miliyoni 228,26$, inyuma y’ibikomoka mu Bushinwa byari bifite agaciro ka miliyoni 328,17$.

Icyambu cya Dar es Salaam kiri hafi y’u Rwanda ho ibilometero 187 ugereranyije n’icya Mombasa. Imibare igaragaza ko umuntu ukoresheje icyambu cya Dar es Salaam akoresha amasaha 90 ugereranyije n’amasaha 180 ari hagati ya Kigali na Mombasa.

U Rwanda na Tanzania kandi mu Ugushyingo 2025 byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire agamije guteza imbere urwego rw’ubuhinzi ku mpande zombi, byiyemeza gukomeza guteza imbere imikoranire.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Tanzania (TPDF) bahuriye mu Nama ya 15 y’abayobozi b’ingabo bakorera ku mipaka

Muri iki cyumweru kandi Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, Batayo ya mbere zakoze igikorwa cyo kuvura abagororwa muri Gereza y’Abagore ya Bimbo iri mu nkengero z’Umujyi wa Bangui.

Ni igikorwa cyakozwe biturutse ku busabe bw’ubuyobozi bwa Gereza bwanyujijwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).

Iki gikorwa cyibanze ku gusuzuma indwara zitandukanye, ubuvuzi bw’amenyo ndetse n’ubw’amaso. Hakaba haranatanzwe kandi imiti ku ndwara zasuzumwe hamwe n’ibiganiro mu gufasha abagororwa bafungiye muri iyo gereza ya Bimbo kugarura icyizere cy’ubuzima.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, zakoze igikorwa cyo kuvura abagororwa muri Gereza y’Abagore

Nanone kandi, muri iki cyumweru U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 222 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).

Abatashye biganjemo abana 149, abagabo 15 n’abagore 58. Banyuze ku mupaka munini wa La Corniche, uhuza u Rwanda na RDC. Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye mu Burasirazuba bwa RDC, aho bari barafashwe bugwate na FDLR.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Déogratias, yibukije abatashye ko ari imbaraga igihugu cyari cyarabuze, ndetse ko bagomba kugira uruhare mu iterambere ryacyo.

Yagize ati: “Igihugu cyishimiye kubakira kuko kibakunda, mushyire hamwe mwiyubakire u Rwanda, mugire urukundo muhamagare bagenzi bacu basigaye hariya badafite Igihugu mubibutse ko iterambere ryatyo rizagirwamo uruhare nabo.”

Ibyo bazahabwa birimo amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho uwatahutse arengeje imyaka 18 azahabwa 188$, uri munsi yayo ahabwe 113$ ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’ibihumbi 45 Frw.

Muri iki cyumweru dusoje, Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko inoti za 500 Frw, 1000 Frw, 2000 Frw, na 5000 Frw zakozwe hagati ya 2004 na 2015 zitazongera gukoreshwa mu kwishyurana mu Rwanda nyuma y’amezi 12, bivuze ko zizava ku isoko kuva ku wa 1 Werurwe 2027.

Izi noti ni iya 500 FRW yakozwe ku wa 01.07.2004 na ngenzi yayo yakozwe ku wa 01.01.2013; iya 1000 FRW yakozwe ku wa 01.07.2004 ndetse n’iyakozwe ku wa 01.05.2015; iya 2000 FRW yakozwe ku wa 31.10.2007; n’iya 5000 FRW yakozwe ku wa 01.04.2004 ndetse n’iyakozwe ku wa 01.02.2009 zizaba zitakemerewe gukoreshwa mu Rwanda.

Iteka rya Perezida N°11/01 ryo ku wa 27 Gashyantare 2026, rikuraho izi noti ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 2 Werurwe 2026 rigaragaza ko izi noti zizaba zitakemewe mu kwishyurana mu Rwanda nyuma y’amezi 12. Itangazo rya Banki Nkuru y’u Rwanda ryavuze ko amezi 12 abarwa uhereye ku wa 2 Werurwe 2026.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities