Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Antonio Guterres Yasabye Amahanga Kwigira Ku Makosa Yakozwe Mu Gihe Cyashize

Umunyamabanga mukuru wa Loni yasabye abaturage gutanga amakuru yahakigaragara ibimenyetso bya Genocide

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange batangiye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yagaragaje ko ari ingenzi ko amahanga ahagurukira kurwanya urwango no gukumira ko ibyabaye byongera kubaho.

Mu butumwa yatanze kuri uyu wa 7 Mata 2026, Guterres yavuze ko uyu munsi udakwiye gufatwa gusa nk’uwo kwibuka, ahubwo ko ari umwanya wo kongera kwibutsa Isi inshingano ifite mu kurinda ubuzima bw’abantu. Yagaragaje ko ari igihe cyo kuzirikana abazize Jenoside no guha icyubahiro abarokotse bakomeje kubaho n’ingaruka zayo.

Yakomeje ashimangira ko kwibuka bitagomba kuguma mu mateka gusa, ahubwo ko bigomba kuba isomo rifasha guhangana n’ibibazo by’ubu n’ibizaza. Yibukije kandi ko amahanga agomba kwigira ku makosa yakozwe mu gihe cyashize, agashyira imbaraga mu kurinda abariho ubu binyuze mu kwamagana urwango, amagambo asesereza n’ibitekerezo bishishikariza urugomo.

Guterres yanaburiye ko ibimenyetso byagejeje kuri Jenoside birimo urwango rushingiye ku ivangura, gucamo abantu ibice no kubambura ubumuntu bikigaragara mu bice bitandukanye by’Isi, bityo ko bidakwiye kwirengagizwa, aho yasabye ibihugu n’abaturage muri rusange gufata iya mbere mu kubirwanya no kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.

Yongeyeho ko inshingano yo kurwanya Jenoside ari iya buri wese, ashimangira ko ijambo “Never Again” ridakwiye kuguma mu mvugo gusa, ahubwo rigomba gushyirwa mu bikorwa bifatika.

Buri mwaka tariki ya 7 Mata, Isi yose yifatanya n’u Rwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wi 1994, yahitanye abarenga miliyoni, hagamijwe guharanira ukuri, kubungabunga amateka no gukumira ko Jenoside yakongera kubaho ahandi hose ku Isi.

Umunyamabanga mukuru wa Loni yasabye abaturage gutanga amakuru yahakigaragara ibimenyetso byagejeje Genocide

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities