Panorama Sports
Ikipe ya APR FC izakina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu ya Nigeria, ariko y’abakina imbere mu gihugu, irimo kwitegura irushanwa rya CHAN.
Mu rwego rwo gukomeza kwitegura Shampiyona y’u Rwanda ndetse n’imikino ya Champions League ya CAF, APR FC izakina na Nigeria (CHAN) tariki ya 29 Nyakanga 2025 kuri Stade amahoro.

Nigeria izakina na APR FC izaba iri mu nzira yerekeza muri Zanzibar aho itsinda rya kane irimo muri iri rushanwa rizakinira. Irihuriyemo na Sénégal, Congo na Sudani. Irushanwa rya CHAN rizabera muri Tanzania, Uganda na Kenya rizaba kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 30 Kanama 2025.
Ku Cyumweru gishize tariki ya 20 Nyakanga 2025 APR FC yari yakinnye na Gasogi United iyitsinda ibitego 4-1. Iyi kipe ikazongera gukina ku wa Kabiri, tariki ya 22 Nyakanga 2025, aho izakina undi mukino wa gicuti na Gorilla FC.
Byamaze kwemezwa ko muri Kanama 2025, APR FC izakina imikino Mpuzamahanga ya Gicuti n’amakipe yo muri Tanzania Simba SC na AZAM FC.












































































































































































