Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Arsenal na PSG yifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka32

Arsenal na PSG yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ikipe ya Arsenal yabitangaje binyuze mu mashusho yatangaje kuri uyu wa Kabiri, yarimo abakinnyi barimo umunyezamu David Raya, myugariro Ben White ndetse na myugariro Jurien Timber wavuze ko bifatanyije n’Abanyarwanda.

Agira ati “Ku nshuro ya 32 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twunamiye abo yahitanye kandi twifatanyije n’Abanyarwanda.”

Kuva yatangira gukorana n’u Rwanda mu mwaka wa 2018 muri gahunda ya Visit Rwanda binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere(RDB), Arsenal buri mwaka yifatanya n”Abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itanga ubutumwa.

Muri PSG na ho, Kapiteni Marquinhos, Vitinha, Bradly Barcola, Desire Doue ni bo bahagarariye bagenzi babo mu gutanga ubutumwa bwo Kwibuka.

Bavuze ko bifatanyije n’Abanyarwanda baha agaciro abarenga miliyoni imwe bazize uko bavutse ndetse banakomeza abarokotse.

Abo bakinnyi bagize bati “Uyu munsi turibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Twifatanyije n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, duha icyubahiro abarenga miliyoni babuze ubuzima, tunifuriza abarokotse gukomera.”

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities