Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bamwe mu Banyarwanda baba muri Senegal bitabiriye kumurika ibikorerwa mu Rwanda (Amafoto)

Ku wa gatandatu, tariki ya 06 Gicurasi 2023, bamwe mu Banyarwanda batuye muri Senegal bitabiriye imurikagurisha ryateguwe n’Ikigo cy’ishuri ryisumbuye ry’Abanyamerika (International School of Dakar/ISD), mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umuco bategra buri mwaka, aho ibihugu binyuranye byerekana ibijyanye n’umuco n’ibikorerwa muri ibyo bihugu.

Abanyarwanda baryitabiriye bishimiye uko ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda birimo ikawa, icyayi, urusenda, imitobe, imitako n’ibindi byakunzwe bikanagurwa ndetse bibaha icyizere ko byarushijeho kumenyekana ndetse n’ababikunze bamenya aho babishakira muri Senegal.

Iryo murikagurisha ryanabaye umwanya mwiza wo gusobanurira abasuye stand y’u Rwanda amateka y’u Rwanda, harimo uko rwasenywe n’ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko rwabohowe mu 1994 n’ubuyobozi bwiza rwagize n’icyerekezo cyarwo nyuma Jenoside yakorewe Abatutsi.

Basobanuriwe kandi ibijyanye n’umuco nyarwanda n’ubwiza nyaburanga bw’u Rwanda harimo za pariki, inzu ndangamurage z’u Rwanda, hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo dore ko abenshi mu bitabiriye iryo murika-gurisha ari abarerera muri iryo shuri baturuka mu bihugu bisaba 80.

Abasuye ahamurikirwa ibikorerwa mu Rwanda kandi banasobanuriwe n’ibijyanye n’amahirwe ari mu gushora imari mu Rwanda ndetse hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga (QR code) bahabwaga kuri telefoni zabo inyandiko zikubiyemo ibijyanye n’ubukerarugendo n’ishoramari mu Rwanda, ari nako bashishikarizwa kurusura.

Bamwe mu basobanuriye abaganaga stand y’u Rwanda ni urubyiruko rw’Abanyarwanda biga mu mashuri yisumbuye mu gihugu cya Senegal nabo bagaragaje ko bishimiye ko bahawe amahirwe yo kumenya byinshi ku gihugu cyabo byabashyize ku rwego rwo kuba nabo babisobanurira abandi barimo n’abanyamahanga.

Panorama muri Senegal

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Ubukungu

Huye, Rwanda – 21 January 2026 -The Rwanda Agriculture and Animal Resources Development Board (RAB) has received the first batch of 10 high-genetic-merit Holstein-Friesian...

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities