Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bamwe mu bavuga ko bacuruza imodoka bambuye abantu amafaranga ari hafi Miliyari eshatu

Panorama

Mu myaka itanu ishize, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye 148 z’abakurikiranyweho ubwambuzi bushukana by’umwihariko ubushingiye ku bantu bizeza abandi ko bacuruza imodoka, bazazibagurisha.

Mu mafaranga y’u Rwanda, abambuwe bibwe 2.922.175.072Frw, Amadolari 7.497.414 mu gihe Amayero ari 13,444 mu myaka itanu.

RIB ku bufatanya n’izindi nzego yagaruje 524.658.572Frw, Amadolari 105.283 n’Amayero 2.649, asubizwa ba nyirayo.

Muri rusange kuva muri Nyakanga 2020 kugera muri Kamena 2025, RIB yakoze iperereza ku madosiye 148 ashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Ni amadosiye yari arimo abakekwa 194 bakoze bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Abahohotewe, bakorewe icyaha bo bari 368.

Ubwo yari mu kiganiro Waramutse Rwanda, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko ibi byaha biri kugenda bifata indi ntera n’ubwo bitaragera aho byacitse.

Agira ati “Noneho turabona n’ubushingiye ku modoka aho abantu bizeza abandi ko bacuruza imodoka, bakababwira ko bazazibahera ku giciro cyiza baberetse amafoto, umuntu agashobora kuba yagendera muri ayo marangamutima ngo mbonye imodoka ku giciriro cyiza, bikarangira batwaye amafaranga ariko batamuhaye imodoka.”

Akomeza agira ati “Turabona bigenda bifata indi ntera, bizamuka ariko ntabwo byari byagera aho twavuga ngo byacitse ariko n’ubwo yaba ari umuntu umwe wakorewe ibyo byaha, tuba tubona ko ari ibintu bidakwiriye, bidakwiye no kwihanganirwa.”

RIB ikomeza ivuga ko abantu bagiye bashukwa n’aba bambuzi bababeshya ko bazabaha imodoka, harimo abashukwa n’ababizeza ko bazazibazanira, aho baba bavuga ko bazivana mu mahanga.

Hari abagiye bibwa amafaranga y’u Rwanda, Amadorali ndetse n’Amayero cyane ko akenshi usanga ababa babijeje imodoka ari abazikura mu mahanga.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira avuga ko abashuka abantu bashaka kugura imodoka bakoresha amayeri atandukanye.

Muri yo harimo kubeshya abantu ko utumiza imodoka hanze ndetse ukanazikodesha, kwishyura akanakwizeza ko yanagukodesha ukajya ubona ubukode bwa buri munsi kuri ya modoka azakuzanira.

Akomeza agira ati “Kuba aguhaye iyo uba ugendamo mu gihe ugitegereje iyawe watumije, kuba hari bamwe bazibona ari na byo bituma abandi babareberaho bakishyura ngo na bo bazazibazanire, no kuba abenshi bishyura ariko izo modoka ntibazigere bazibona, bamwe bakababurira irengero.”

Dr. Murangira akomeza avuga ko andi mayeri akoreshwa ariko uko hari abishyura kuva kuri 50%-80 % y’igiciro, ndetse 100%, hakorwa amasezerano yanditse ndetse n’inyemezabwishyu ndetse no gukomeza babeshya abakiriya ko imodoka ziri mu nzira zo kuza, bagaheba.

Hari kandi abagurisha imodoka hakoreshejwe uburiganya, bifashishije ibyangomba bihimbano, yarakodesheje, hagamijwe kuzayigurisha no gukoresha imyirondoro itariyo, yerekana ko ari ikigo gitumiza imodoka bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Umuvugizi wa RIB avuga ko muri rusange abacucura abaturage bababeshya ko bazabazanira imodoka mu mahanga zo kugura ku giciro cyiza, bakora ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya; icyaha cyo guhimba inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano ndetse n’icyaha cy’ubuhemu.

Dr. Murangira B. Thierry akomeza agira inama abantu avuga ko mu Rwanda hari ibigo bitumiza imodoka mu mahanga zigacururizwa mu Rwanda, kandi ibyo bigo byemewe n’amategeko ndetse bizwi, bikwiye kwizerwa.

Agira ati “Abantu basabwa kugira amakenga ntibahutireho ku byo babonye byose, kuko aba atari ukuri kuko rimwe haba harimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Abantu bakwiye kwitonda ntibagendere ku makuru ashobora kuba atari ukuri, avuga ko hari ababashije gutumiza imodoka bigakunda, bityo ko na we uzatanga amafaranga ukagura imodoka kandi mu buryo buhendutse.”

Atangaza kandi ko abantu bakwiye kujya bagisha inama ku byo badasobanukiwe neza, mbere yo kurekura amafaranga, ndetse bakanashaka amakuru kuri ibyo bigo bivuga ko bitumiza imodoka mu mahanga.

RIB isaba Abanyarwanda gutangira amakuru ku gihe kugira ngo hakurikiranwe abakekwaho gukora ibyo byaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Muri iki cyumweru, Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga (MPC) iraterana kugira ngo isuzume imiterere y’ubukungu bw’imbere mu gihugu n’ubw’isi muri rusange. Izanafata umwanzuro ku gipimo...

Ubucuruzi

Rene Anthere Rwanyange Ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na Afurika umwaka ushize bwageze ku mari yo hejuru butigeze bugeraho mbere, gusa buracyohereza muri Afurika hafi...

Amakuru

Pariki y’Igihigu y’Akagera yatangaje ko mu mwaka wa 2025 yinjirije u Rwanda, asaga miliyari 7,2 z’amafaranga y’u Rwanda (Miliyoni $5,06 ) avuye mu bikorwa...

Amakuru

Panorama Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, na mugenzi we wa Angola, João Lourenço, barasaba ko hatangizwa byihutirwa uburyo bwo kugenzura...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities