Panorama
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku wa 29 Mutarama 2026, rwatangaje, binyuze ku rukuta rwarwo rwa X, ko rwaafunze Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet bakurikiranweho gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda babinyujije ku miyoboro itandukanye ya YouTube.
RIB ikomeza itangaza ko abaregwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko, Kicukiro na Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bakurikiranweho. RIB irongera kuburira abantu bose kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bunyuranye n’amategeko kandi itazihanganira uwo ariwe wese uzikoresha mu gukora ibyaha.
Barafinda si mushya
Mu kwezi kwa Gicurasi 2024, Barafinda Sekikubo Fred yashyikirije Hon Oda Gasinzigwa, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC impapuro zirimo ubusabe bwe bwo kwemererwa kuyobora igihugu. Ntabwo yagize amahirwe yo kwemerwa kwa Kandidatire ye, cyakora ni ku nshuro ya kabiri yari agerageje kuko no mu mwaka wa 2017 yari yagerageje biranga.
Umugore wa Barafinda yatangaje ko ku wa Gatatu w’iki cyumweru, mu gitondo cya kare, inzego z’umutekano zageze mu rugo iwe zitwara umugabo, akongera ko yatwawe mu buryo yashimwe. Akomeza avuga ko atigeze ateguzwa cyangwa ngo bamutumeho yanjye kwitaba.
Gusa avuga ko iyi nzira ya politiki arimo irimo n’amahwa ku buryo ngo asanga umugabo we akwiye kubireka akongera akabaho neza, nk’uko mbere byari bimeze akiri umwarimu kuko ngo uko gufatwa kwa hato na hato agafungwa bikenesha urugo rwabo.
Nubwo umugore wa Barafinda avuga ko umugabo we ari muzima, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwo mu ntangiriro y’umwaka wa 2020 rwigeze gufata Barafinda Sekikubo Fred ajyanwa mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe i Ndera kugira ngo yitabweho n’abaganga.
Mu mwaka wa 2021, Barafinda yongeye gusubizwa i Ndera nyuma y’uko yari yahamaze amezi agera kuri 6.
Kugeza ubu Barafinda akurikiranyweho kuvuga amagambo y’ibihuha ashobora guteza imvururu, cyangwa imidugararo muri rubanda, nyamara Itangazamakuru n’abakoresha imbugankoranyambaga bari bakumiriwe kuvugisha Barafinda kubera ubwo burwayi bwo mu mutwe.
Umugore wa Barafinda yita umugabo we “Perezida”, na we akiyita ko ari “First lady”, mu kiganiro yahaye umuyoboro wa YouTube wa Eric Bagiruwubusa, yasabye abazi umugabo we “kumusengera”.













































































































































































