Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Basobanuriwe Uko u Rwanda Rwakira Abavuye Mu Nyeshyamba

Abanyeshuri 28 biga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) n’abarimu babo baturutse muri Kaminuza yo mu Bwongereza yitwa  SOAS University of London basuye Ikigo gitegurira abahoze mu mitwe yitwaje intwaro n’abahoze ari abasirikare gusubira mu buzima busanzwe kiri i Mutobo mu Karere ka Musanze.

Bari mu rugendo rwo gusobanukirwa uruhare rw’u Rwanda mu kugarura amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Bakigera i Mutobo, basobanuriwe amateka y’iki kigo, uko cyatangiye n’intego yacyo yo kwakira abahoze mu mitwe yitwaje intwaro barimo n’abavuye mu mutwe wa FDLR.

Muri zo harimo kubafasha kumenyera ubuzima bushya no kumenya uko bazabana n’abandi Banyarwanda.

Professor Phil Clark waje ayoboye aba bashyitsi yavuze ko bishimiye cyane ibyo babonye i Mutobo, kuko byabahaye ishusho nyayo y’uburyo igihugu gishobora guhangana n’ingaruka z’amakimbirane.

Ati: “Ibyo twabonye hano byadutangaje kandi biduhaye amasomo akomeye. Twari tuzi ibibazo byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari mu nyandiko, ariko hano tubibonye mu buzima busanzwe. Uburyo abantu bahoze mu mitwe yitwaje intwaro bafashwa kongera kuba abaturage basanzwe ni urugero rwiza ku isi.”

Hatanzwe ubuhamya bw’abahoze mu mutwe wa FDLR, bavuga ubuzima bubi babayemo mu mashyamba ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo  n’uko ubuzima bwabo bwahindutse nyuma yo gutaha mu Rwanda.

Umwe muri bo witwa Makuza Anastase yagize ati: “Nabaye mu nkambi ya Zaïre dutegura urugamba rwo kugaruka gutera u Rwanda. Mu mwaka wa 1996 inkambi zarasenyutse duhungira mu mashyamba. Mu mashyamba twabayeho mu buzima bugoye cyane. Twari mu bwoba buhoraho, tudafite ubwisanzure cyangwa ejo hazaza. Twabwirwaga ibintu bitari ukuri ku gihugu cyacu, bavuga ko iyo utashye bakwica. Ariko aho tugarukiye mu Rwanda twakiriwe neza, turigishwa, turaganirizwa, ubu mfite icyizere cy’ubuzima bushya.”

Umugore witwa Uwamahoro Rehema nawe yatanze ubuhamya bwe.

Ati: “Twabaga mu ishyamba ry’ikirunga cya Nyiragogo, intambara iteye umugabo wanjye we akomeza kurwana aracika aragenda aho yazimiriye simpazi. Ubwo nabonye mbuze aho kujya, ndataha. Nashimye Igihugu cyanjye kuko twageze ino batwakira neza, baduha imyambaro, turya neza nta kibazo.”

Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare Maj Gen (Rtd) Jacques Nziza avuga ko gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro igamije kubaka ubumwe n’amahoro arambye.

Mu gusubiramo ibyo yavuze, Kigali Today yanditse ko yagize ati: “Turashimira cyane ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda bushyira imbere gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge. Iyo hataba iyi politiki, ntibyari gushoboka ko abantu bahoze mu mitwe yitwaje intwaro bagaruka bagahinduka, bakabana n’abandi mu mahoro.”

Abashyitsi bavuga ko ibyo babonye bizabafasha mu masomo yabo no mu bushakashatsi bakora, bakemeza ko u Rwanda rutanga urugero rwiza mu bijyanye no kubaka amahoro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro.

kigo cya Mutobo ni ikigo cya Leta y’u Rwanda kizwi cyane mu bijyanye no kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe (rehabilitation) abahoze mu mitwe yitwaje intwaro.

Ikigo ‘Mutobo Demobilization and Reintegration Centre’ kiri mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Kiyoborwa na Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi n’abahoze ari abasirikare, Rwanda Demobilisation and Reintegration Commission, kikaba gifite inshingano zo kwakira abahoze mu mitwe yitwaje intwaro (nka FDLR n’indi), kubigisha uburere mboneragihugu, kubafasha gusubira mu buzima busanzwe, kubahugura imyuga ibafasha kwiteza imbere no kubahuza n’imiryango yabo n’abaturage

Abakijyamo bahabwa amasomo yo guteza imbere amahoro n’umutekano mu gihugu no mu karere, gufasha abahoze mu mitwe yitwaje intwaro guhindura ubuzima no kurwanya ingengabitekerezo mbi no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda

Biga kandi amateka y’u Rwanda, ubumwe n’ubwiyunge, indangagaciro z’Ubunyarwanda na gahunda zo kwiteza imbere no kwihangira imirimo.

Ikigo cya Mutobo cyagize uruhare mu kugarura mu buzima busanzwe ibihumbi by’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, kugabanya umutekano muke mu karere k’Ibiyaga bigari no guteza imbere ituze n’ubwiyunge mu Rwanda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities