Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Batandatu bafungiye muri gereza ya Nyagatare batangiye ibizamini bisoza ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye

Ku wa kabiri tariki ya 20 Ugushyingo 2018 abana batandatu (6) bo muri gereza y’abana ya Nyagatare, batangiye gukora ibizamini bisoza ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye. Iki kizamini aba bana barimo kugikorera mu rwunge rw’amashuri rwa Nyagatare.

Ni inshuro ya gatatu abagororwa bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakora ibizamini bya Leta bisoza ikiciro cy’amashuri abanza Tronc Commun. Abana barimo gukora ibi bizamini ni abana bahamijwe ibyaha n’inkiko bakaza gufungwa, ariko kubera ko gereza ifite inshingano yo kugorora, umwana uje gufungwa yigaga akomeza amashuri ye muri gereza, ndetse hakiyongeraho no kwigishwa umwuga.

Mu cyumweru gishize, abandi bana 12 na bo bafungiye muri gereza y’abana y’i Nyagatare, bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza. Muri abo bana 10 ni abahungu na ho babiri ni abakobwa.

Gereza ya Nyagate ni gereza yahariwe gufungirwamo abana bakora ibyaha batarageza ku myaka y’ubure bafite imyaka iri hagati ya 12 na 18. Iyo bahageze bahabwa ibyangombwa byubahiriza uburenganzira bw’umwana by’umwihariko harimo kwiga. Ibyo ariko bikorwa hatirengagijwe ko bafunzwe bagomba kurangiza ibihano bakatiwe n’inkiko.

Gereza ya Nyagatare ifungiyemo abana bari hagati y’imyaka 14 na 18 bagera kuri 373 bashinjwa  ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ibiyobyabwenge ndetse n’ubujura.

Safari Placide

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities